Kumva ubuhamya mu rubanza rwa Augustin Bizimana byasubukuwe

N’ubwo atarafatwa, urukiko mpuzamahanga rwashiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa mbere rurasubukura kumva ubuhamya budasanzwe mu rubanza rwa Augustin Bizimana wahoze akuriye urwego rushinzwe kurinda perezida mu gihe cya Jenoside.

Bizimana akurikiranyweho ubugambanyi mu gucura umugambi ndetse no gukora Jenoside, ibyaha byibasiye ikiremwamuntu n’ibyaha by’intambara. Ubu buhamya butangwa mu rwego rwo kubika ibimyetso by’ubushinjacyaha mu gihe yaba atawe muri yombi.

Bizimana ashakishwa n’uru rukiko ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yaranashyiriweho igihembo ku muntu uzatanga agatoki aho ari.

Bizimana Augustin yavutse mu 1954, avukira mu cyahoze ari komine Gituza, perefegitura ya Byumba.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka