Kayonza : Abazi Tito Barahira bamutanzeho ubuhamya

Umwe mu bo twaganiriye wacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kabarondo yavuze ko umuryango we n’uwa Barahira yari inshuti banabyarirana abana muri Batisimu.

Uyu mubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa bitewe n’uko agituranye na bamwe mu bagize umuryango wa Barahira kandi bakomeje kubana, yavuze ko Barahira yarangwaga n’urugomo.

Ngo Barahira yigeze kwica umuntu mu cyari segiteri Ruramira abifashijwemo n’uwari konseye w’iyo segiteri witwaga Terera nk’uko uwo mubyeyi yabidutangarije.

Ibyo ngo byanajyanaga no kwikoma abo badahuje ubwoko cyangwa badahuje ibitekerezo nk’uko undi mubyeyi wari umuyobozi w’ishuri ubwo Barahira yari Burugumesitiri wa komini Kabarondo abivuga.

Uwo wahoze ari umuyobozi w’ishuri avuga ko Barahira yarwanyaga ubwoko bw’Abatutsi cyane kandi akaba inshuti ya Col. Rwagafirita, umusirikari wari ukomeye muri komini Kabarondo wayoboraga inama zose zabaga zivuga iby’irondakoko.

Nubwo Barahira yabaga afite imiryango y’Abatutsi abereye inshuti, iyo yabaga yagiye mu nama zavugirwagamo iby’irondakoko ngo yamaraga iminsi atavuga rumwe n’iyo miryango yari abereye inshuti. Iyo byagendaga gutyo abantu ngo bahitaga bamenya ko hari inama yakozwe bakigengesera cyane.

Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa komini Kabarondo (1977-1986), Barahira yahise ajya gukorera i Kibungo asimburwa na Octavier Ngenzi. Cyakora n’ubwo atari akiri burugumesitiri, ngo yayiyoboraga ku buryo buziguye kuko n’ubundi uwari umusimbuye batari batandukanye mu bitekerezo, byongeye bakaba baravukaga mu gace kamwe.

Nubwo atari akiba i Kabarondo, Barahira ngo ari muri batatu baza ku isonga mu bayoboye ubwicanyi bwahitanye imbaga y’Abatutsi mu cyari komini Kabarondo, cyane cyane muri segiteri Cyinzovu, Rundu na Rubira.

Yagize uruhare mu gutegura umugambi wa Jenoside kuko yajyaga mu manama yacurirwagamo imigambi yo gutsemba Abatutsi, agira uruhare muri Jenoside ku buryo butaziguye kuko ari we wahaye Interahamwe urugero rwo kwica ubwo yicaga umugabo witwaga Ntirushwamaboko Francois ; nk’uko umwe mu baduhaye ubuhamya abivuga.

Agira ati « Jenoside igitangira ku musozi wa Cyinzovu ntabwo bari bicanye, ariko Barahira yaje kuza bajya i Rurenge ku muntu witwaga Ntirushwamaboko Francois, ababonye arirukanka baramwirukankana bamugeza i Cyinzovu yikubita hasi. Barahira ngo yamuteye inkota amubwira ati, uzongere uvuge icyongereza n’igifaransa sha! Baturage mbahaye urugero».

Uretse kuba yaragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, Barahira ngo yanahagarikiye Interahamwe zakoraga ubwicanyi ndetse we ubwe anagira uruhare mu gushyiraho za bariyeri.

Barahira yavutse muri 1960 mu cyahoze ari segiteri Cyinzovu, komini Kabarondo, perefegitura ya Kibungo. Mu Bufaransa yari yariyise Barahirwa.
Barahira yavutse muri 1960 mu cyahoze ari segiteri Cyinzovu, komini Kabarondo, perefegitura ya Kibungo. Mu Bufaransa yari yariyise Barahirwa.

Ngenzi Octavier wari umusimbuye ku butegetsi bwa Komini Kabarondo ngo bakoranaga bya hafi, kuko (Ngenzi) yakusanyaga abahigwaga ababeshya ko agiye kubahungisha agahita ahamagara Barahira akazana n’Interahamwe zikabatsemba. Urugero ngo ni igitero cyagabwe tariki 13/04/1994 ku bantu bari bahungiye muri Kiriziya ya Kabarondo.

Burugumesitiri Ngenzi ngo yari yagiye abavana muri segiteri zinyuranye aho bari batangiye guhohoterwa n’Interahamwe abajyana i Kabarondo ababwira ko abahungishije, bose bajya muri Kiriziya ya Kabarondo.

Tariki 13/04/2013, Ngenzi ngo yazanye na Barahira ari kumwe n’Interahamwe, abari bahungiye mu Kiriziya babonye ko bagiye kwicwa birwanaho bakoresheje amabuye.

Barahira ngo yahise ategeka umwe mu basore b’Interahamwe yari yazanye na bo kubateramo gerenade. Icyo gihe umuntu umwe ngo yahise apfa, abandi basubira mu Kiriziya, batangira kwicishwa imihoro.

Ubwicanyi bwabereye i Kabarondo ngo bwayobowe ahanini na Tito Barahira kuko we yakurikiranaga uko ubwicanyi bwakorwaga muri Komini yose abifashijwemo n’uwari wamusimbuye ku buyobozi hamwe na Col. Rwagafirita.

Abarokokeye i Kabarondo bifuza ko Barahira yakoherezwa mu Rwanda akaburanira aho yakoreye ibyaha aregwa nk’uko na Leta y’u Rwanda yari yabyifuje, ariko Ubufaransa ntiburemera kumwohereza mu Rwanda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda aherutse gutangariza The New Times ko n’ubwo Barahira atakoherezwa mu Rwanda, icyangombwa ari uko aburanishwa kandi ukuri kukajya ahabona.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

buri muntu wese wagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi agomba kuzayishyikirizwa inkiko uko byagenda kose n’igihe icyo aricyo cyose, ndetse n’aho yaba ariho hose, cyane cyane dore ko amahanga amaze kugira umwimvire ihwitse kuri genocide yokerewe abatutsi, ibi rero bikaba bitanga icyizere ko ubutabera buzubahirizwa ku isi yose!! kandi n’abatangabuhamya barahari kugirango babashe kubutanga.

bwiza yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

watanga ubuhamya ku muntu uvuga ko uzi kandi ukemeza ko ibyo uvuga ari ukuri hanyuma ukanga ko amazina yawe atangazwa? abo mu muryango we se ntibazi ukuri noneho urashaka kuvuga ko aruko babiguhora bamenye ko wavuze ukuri?
none se naza kuburanishirizwa mu rwanda ni bande bazatanga ubuhamya?icyo gihe se bwo uzajya ahagaragara?cg se muzazana abantu bahandi mubabwire ibyo bavuga?
kandi rero nta muntu wumwextremiste nzi, yaba umuhutu cg se umututsi, ubana nabo mu bwoko yanga.ibi rwose biteye kwibaza ukuri kwaba batanga ubuhamya no kukumenya umwuga kuwayanditse akayitangaza

Alivera yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka