Kamonyi: Kuba abangije imitungo batakiriho bidindiza kurangiza imanza za Gacaca

Kurangiza inkiko Gacaca bikomeje kudindira kubera hari abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside, uku gutinda kwishyura akenshi biterwa n’uko bamwe mu bangije imitungo batakiriho bigatuma yishyurwa n’abo mu miryango ya bo.

Kwishyuza abo mu miryango bigaragaza imbogamizi kuko hari ababa batazi umubare w’abantu bose bagomba kwishyura, hakaba n’abandi birengagiza kwishyura bitwaje ko nta ruhare babigizemo.

Mu manza 51857 z’imitungo yagombaga kwishyurwa mu karere ka Kamonyi; izingana na 96,7% ni zo zamaze kurangizwa hakaba hasigaye 1857.

Mu kagari ka Masaka, umurenge wa Rugarika, hari abagomba kwishyura bagera ku 100 nk’uko umukozi ushinzwe iterambere mu kagari Habimana Jafar abitangaza. Kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bigerweho, hafashwe ingamba zo kumvikanisha abagomba kwishyura n’abanjirijwe ibyabo.

Mu bwumvikane bukorwa harimo gusaba imbabazi, kugabanyirizwa agaciro k’ibigomba kwishyurwa hashingiwe ku bushobozi bw’uwishyura no gutanga kimwe mu mitungo itimukanwa.

Ngo abenshi mu bitabira iyi gahunda, ni abagore bariha imitungo yangijwe n’abagabo babo, ababyeyi barihira abana ba bo cyangwa se abarihira abavandimwe.
Mukashema Eularie washatse umugabo mu 1998, umugabo we yapfuye muri 2000 ariko mu manza za Gacaca yahamwe n’uko yasahuye imitungo y’abahigwaga muri Jenoside.

Mu itegeko ry’imanza za Gacaca, uyu mugore nk’uwasigaye mu mitungo ya Nyakwigendera agomba kwishyura. Nyuma yo kwishyura umurima wagurishijwe ibihumbi 480 akishyura abagera kuri 6, avuga ko yatunguwe no kubona hari undi umwishyuza imitungo ifite agaciro k’ibihumbi 500.

Aratakamba asaba ko yababarirwa kuko isambu asigaranye ari nto kandi akaba yarasigaranye abana batanu agomba gutunga. Avuga ko abo yishyuye bamuzingitiranye bagatwara iyo sambu bonyine kandi bari guhaho n’uwo wundi akabona aho ahera asaba imbabazi.

Nyandwi Bonaventure, na we ugomba kuriha imitungo yasahuwe na mukuru we, avuga ko atazi umubare w’abantu mukuru we asabwa kwishyura. Ngo hari umurima wari kuba umunani w’uwo mukuru we wapfuye, bakaba bariyemeje kuwishyura, ariko barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona urutonde rw’abamwishyuza bose kugira ngo batishyura bamwe abandi bagasigara.

Mu gihe abishyuza bavuga ko biteguye gutanga imbabazi, hari abatangaza ko baziha abazibasabye babasanze mu rugo, ariko abo bahuye batumijwe n’ubuyobozi bakaba batazazibaha. Twagiramariya Primitiva wishyuza abagera kuri 13; muri bo 5 barangije kumwishyura.

Mu basigaye ngo harimo umugore wanze kumwegera ngo amusabe imbabazi, ahubwo agafatanya n’abana be kubiyama. Uwo ngo ni we umuhangayikishije kuko n’iyo ubuyobozi bumuhamagaje yanga kuza yitwaje ko ibyo yishyuzwa byatwawe n’umugabo we.

Avuga ku kibazo cy’abatazi umubare w’abo bagomba kwishyura, umukozi ushinzwe iterambere mu kagari Habimana Jafar avuga ko bazajya baborohereza bagatanga amatangazo mbere y’uko abatanze imitungo itimukanwa yishyurwa, bityo abagomba kwishyurwa n’umuntu umwe bakagabana, yaba make bakayasaranganya.

Kuri ubu harakorwa ubukangurambaga bwimbitse ngo ibibazo by’imitungo itarishyurwa bikemuke.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hari n’ikindi mwamenya; Hari imanza zavutse mu manza z’inkiko gacaca!

Hari abishyuye imitungo basahuye, nyuma basubira mu nkiko zisanzwe(zitari gacaca) zanzura ko bagomba gusubizwa indishyi bari bahaye abarokotse jenoside! Ngo ni uko bafite abana bato kandi babera umuryango Nyarwanda umuzigo baramutse batanze indishyi kuri umwe mu mitungo bafite(bo bavuga ko bafite umutungo umwe gusa).

Igitangaje ni uko abo barokotse jenoside bishyuzwa, ubungubu harimo abato kuri bariya barengerwa, batagira n’ababyeyi yewe, harimo abapfakazi barera impfubyi basigiwe na Jenoside,...

Njye ndabona ko umuryango Nyarwanda utura umuzigo bawukorera undi.

Murakoze!

umuhoza yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Rega ntago ibibazo bya jenoside tuzapfa kubibonera ibisubiza mu ijoro rimwe gusa

gasana yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

uretse gutanga imbabazi ku bahemukiwe bakangirirzwa imitungo naho ubundi ntabwo kwishyurwa byashboka kuko uretse no kuzimira kw’abayangije usanga nabahari ntako bameze, batishoboye ku buryo kubarihisha ntibyashoboka kuko ntacyo bafite

rugalika yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka