Iyoherezwa rya Bernard Munyagishari ryadindijwe no guhindura inyandiko mu ndimi

Icyemezo cyo kohereza Bernard Munyagishari wari umuyobozi w’umutwe w’interahamwe mu mujyi wa Gisenyi cyadindijwe no guhindura inyandiko zikubiyemo ubujurire; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Impapuro 60 z’ubushinjacyaha zikubiyemo ubujurire n’izindi 21 n’uruhande rwunganira Munyagishari ziracyarimo guhindurwa mu rurimi rw’igifaransa kuko abacamanza b’urugereko rw’ubujurire bo muri ICTR bakoresha igifaransa gusa.

James Arguin, umuyobozi w’ishami ry’ubujurire n’ubujyanama mu mategeko muri ICTR atangaza ko igihe guhindurira izo nyandiko mu ndimi bizamara kitaramenyekana.

Icyemezo cyo kohereza Munyagishari kuburanira mu Rwanda cyafashwe tariki 06/06/2012 ariko uruhande rumwunganira ruhita rukijuririra.

Munyagishari yabaye umunyamabanga w’ishyaka MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kwica no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya Jenoside, bivugwa ko yakoze urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, anashyiraho amabariyeri mu Mujyi wa Gisenyi n’umutwe witwa « Intarumikwa » wari ushinzwe kwica no gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu.

Munyagishari yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25/05/2011 yoherezwa Arusha kuwa 14/07/2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka