Ikibazo cyo kubonera ibihugu abagizwe abere na ICTR gikomeje kuba ingorabahizi

Umuvugizi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, yatangaje ko igihe urukiko ruzaba rufunze imiryango muri nyakanga 2012 hazabaho ikibazo cyo kubona ibihugu bizakira abazaba bagizwe abere.

Aganira n’ibiro by’itangazamakuru Hirondelle ejo kuwa gatatu yagize ati: “mu bibazo urukiko ruzahura nabyo harimo icyo kubura ibihugu bizemera kwakira abagizwe abere ku butaka bwabyo kubera impamvu zitandukanye.”

Yongeyeho ko nubwo ibiganiro bikomeje iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi. Yabivuze muri aya magambo: “Urwego rushinzwe kuzarangiza akazi ka ICTR ruzaragwa iki kibazo kuko kugeza ubu nta muti turakibonera.... ni ukurindira tukazareba uko bizagenda”.

Muri nyakanga uyu mwaka, Khalida Rachid Khan, perezida w’akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye yasabye ibihugu bigize umuryango w’abibumbye kwemera kwakira abantu bagizwe abere na ICTR. Yasobanuye ko kuba nta bihugu byemera kubakira ari ingaruka z’ibura ry’ingingo isaba ibihugu kwakira abazagirwa abere mu zishyiraho uru rukiko.

Mu itegeko rishyiraho ICTR harimo ingingo isaba ibihugu gufatanga mu guta muri yombi abakekwa ariko nta ngingo yerekana ibijyanye n’abagizwe abere.

Ubu hari abantu batatu bamaze kugirwa abere bagicyashakisha igihugu
cyabemera. Abo ni uwahoze ari minisitiri w’ubwikorezi Andre Ntagerura, Jenerali Gratien Kabiligi ndetse na Protais Zigiranyirazo; umukwe w’uwahoze ari perezida w’ igihugu Juvenal Habyarimana. Aba bose ngo barifuza gusanga imiryango yabo iherereye i Burayi aho imyinshi yanamaze kubona ubwenegihugu muri ibyo bihugu.

Abandi babiri bategereje kumenya niba ubwere bwabo buzemezwa n’ ubujurire bw’ uru rukiko. Abo ni nka Jerome Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Casimir Bizimungu wari minisitiri w’ubuzima.

Hari ariko abandi babonye ibihugu bibaha ikaze. Abo ni nka Ignace Bagilishema na Jean Mpambara berekeje mu Bufaransa; Emmanuel Bagambiki yerekeje mu Bubiligi; Andre Rwamakuba yasanze umuryango we mu Busuwisi ndetse na padiri Hormisdas Nsengiyumva wahawe inzu mu Butaliyani.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka