ICTR yemeje ko urubanza rwa Aloys Ndimbati rwoherezwa mu Rwanda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje ko urubanza rw’uwahoze ari burugumesitiri wa komini Gisovu, Aloys Ndimbati, rwoherezwa kuburanishwa mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa mbere tariki 25/06/2012 mu rubanza ruyobowe n’umucamanza witwa Vagn Joensen.

Urugereko rw’urukiko rushinzwe kohereza imanza rwategetse ubushinjacyaha bwa ICTR gushyikiriza dosiye ikubiyemo ibirego umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda mu gihe kitarenze iminsi 30 icyemezo gifashwe; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Urukiko rushima intambwe ubutabera bw’u Rwanda bwateye, rugashimangira ko ari yo mpamvu rwemera kohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda. Urukiko rushimangira kandi ko rugifite ubushake bwo gukomeza kubaka ubutabera bw’u Rwanda.

Aloys Ndimbati utaratabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha byo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwica urubozo.

Ndimbati abaye umuntu wa karindwi ukekwaho gukora Jenoside woherejwe kuburanira mu Rwanda nyuma ya Pasiteri Jean Uwinkindi, Fulgence Kayishema, Bernard Munyagishari, Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa na Charles Ryandikaryo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka