ICTR ishoje imirimo, hari icyo u Rwanda rugisaba

U Rwanda rurakomeza gusaba ibihugu bigicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yari ari i Arusha muri Tanzania, ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2015, mu muhango wo gusoza imirimo yakorwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda; ruburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (ICTR).

Nubwo ICTR isoje imirimo, u Rwanda rusaba ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare muri jenoside, kubashyikiriza ubutabera.
Nubwo ICTR isoje imirimo, u Rwanda rusaba ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare muri jenoside, kubashyikiriza ubutabera.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Busingye, yavuze ko nubwo imirimo ya ICTR igeze ku musozo, gushakisha ndetse no kujyana mu butabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bitarangiye.

Yavuze ko hari abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ICTR yakurikiranaga ariko bari bataratabwa muri yombi. Yavuze ko izo nshingano zizakomeza gukorwa n’urundi rwego rwashyizweho rwitwa “Mechanism for International Criminal Tribunal(MICT)”.

Minisitiri Busingye kandi yakomeje avuga ko hari abantu babarirwa muri 410 u Rwanda rwagaragaje na bo bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakidegembya hirya no hino ku isi.

Aha ni ho ahera asaba ibihugu bigicumbikiye abo bantu kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera kuko ngo ari umwenda ibyo bihugu bifitiye ikiremwamuntu ndetse n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri uwo muhango, Minisitiri Busingye, yashimye ICTR kuko yagize uruhare rukomeye mu kurwanya umuco wo kudahana aho uva ukagera. Ariko akayinenga ko yagiye yirengagiza inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside nyamara Inkiko Gacaca zo zarabishoboye.

Minisitiri Busingye yasabye ko ububiko bwa ICTR bw’inyandiko, amajwi ndetse n’amashusho by’abatangabuhamya, abacitse ku icumu rya jenoside, abashinjwa, abafatanyacyaha n’abandi; bwakwimurirwa mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo bubiko ari isoko ikomeye y’amakuru ku byabaye mu Rwanda mbere, nyuma ndetse no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka