ICTR: Ubushinjacyaha bwajuririye imanza za Minisitiri w’urubyiruko n’umuyobozi wa ESO

Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bwajuririye urubanza rwa Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’urubyiruko n’urwa Capt. Ildephonse Nizeyimana wayoraga ishuri rya ESO rubasabira ko bahanwa n’ibyaha urukiko rwabagizeho abere.

Mu bujurire bwashyikirije urukiko, ubushinjacyaha busaba gukuraho icyemezo cy’urugereko rw’ibanze cyahanaguyeho Minisitiri Nzabonimana ibyaha bw’ubwicanyi byabaye hagati ya tariki 15-17 Mata 1994 muri cyahoze ari Komini Nyabikenke na Rutobwe ubu ni akarere ka Muhanga.

Muri urwo rubanza, Minisitiri Nzabonimana yahamijwe gusa gusomborotsa ubwicanyi muri komini ya Nyabikenke ariko ntiyahanwa no kuyobora ubwicanyi muri ako gace; nk’uko ibiro ntaramakuru Hirondelle bibitangaza.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwicanyi bwabaye kuko Nzabonimana yafunguye abanyururu muri Komini ya Rutobwe bagahita bajya kwica abantu, bityo bugasaba ko ahamwa n’icyo cyaha kubera iyo myitwarire.

Urugereko rw’ibanze rwahamije Nzabonimana icyaha cyo gushishikariza ubwicanyi afungura imfungwa ariko habura ibimenyetso byerekana ko abafunguwe bagiye kwica Abatutsi.

Nzabonimana yahanwe n’ibyaha bya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside n’ubundi bwicanyi maze akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Mu rubanza rwa Capt. Nizeyimana, ubushinjacyaha bwifuza ko yahamwa n’ibyaha byakozwe n’abasirikare yari akuriye mu cyahoze ari umujyi wa Butare kuko ngo yari abafiteho ububasha n’ubushobozi.

Capt. Nizeyimana yahamijwe n’urukiko ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara akatirwa igifungo cya burundu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka