IBUKA ntiyishimiye isubirishwamo ry’imanza z’abakoze Jenoside

Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside batishimiye ko nyuma ya Gacaca, abafite amafaranga bajya gusubirishamo imanza.

Mu biganiro bijyanye no kwibuka byabereye mu Kagari ka Butare mu Karere ka Huye, tariki 10/04/2013, Dusingizemungu yagize ati “abafite amafaranga barimo gusubirishamo imanza. Ese baragira ngo Gacaca izasubirwemo cyangwa? Njyewe ndabaza nka perezida wa IBUKA.”

Abwira porokireri w’urukiko rw’i Huye na we wari waje gutanga ibiganiro yagize ati “Iki kibazo uzakitubwirire Minisitiri Karugarama, agire icyo akora kuko twe bitugeze aha (yerekanaga ku mutwe, ahagana ku gahanga)”.

Yunzemo ati “Njye simbona ukuntu tugiye gusubiramo Gacaca. Twagiye hariya turahagarara tuti turabyemeje, Mukantaganzwa yakoze imirimo myiza, turabyemeje Gacaca yarakoze, barasinya ko birangiye. None tugiye gusubira muri Gacaca gute? Turananiwe … we’re tired.”

Umuyobozi wa IBUKA yanavuze ko aba basubirishamo imanza ari abafite amafaranga, bakaba bashaka uko bazihererana abacamanza, babashukisha amafaranga. Maze akomeza agira ati “icyakora mubidufashamo, imanza mugenda muzihagarika, ariko nihajyeho ikintu kirebana n’itegeko, cyangwa se amabwiriza, ariko iki kibazo gikemuke.”

Dr Dusingizemungu yanzuye agira ati “Mu rwego rw’amategeko ni uburenganzira bwabo. Ariko niba muri Gacaca twaricaraga hano, abaturage bazi amakuru bakaba ari bo bayatanga, tugiye kubitesha agaciro, bigende gute?

Numvaga twareba icyakorwa, iki kibazo kigasobanuka, tukinjira mu bikorwa by’amajyambere, kuko abandi bari kudusiga. Nitumara umwanya wacu wose mu nkiko, tuzasigara inyuma mu majyambere.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka