IBUKA irifuza ko Kayishema Fulgence aburanishirizwa mu Rwanda

Nyuma y’uko Kayishema Fulgence afatiwe muri Afurika y’Epfo, umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) wifuza ko azanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirizwa.

Kayishema Fulgence wari warashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera uruhare akekwaho mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Nyange tariki 15 na 16 Mata mu 1994 yatawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Kayishema Fulgence yahoze yari umugenzacyaha mu yahoze ari Komine Kivumu, imwe mu makomine icyenda yari agize Perefegitura ya Kibuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko bishimiye aya makuru, dore ko Kayishema yafashwe nyuma y’igihe kinini ashakishwa.

Ahishakiye avuga ko Kayishema agiye gushyikirizwa ubutabera maze agakurikiranwa ku ruhare rwe muri Jenoside.

Rwamasirabo Aloys warokokeye kuri Kiliziya y’i Nyange, avuga ko byakabaye byiza ari uko azanywe kuburanishirizwa mu Rwanda, akareba amarorerwa yakoreye i Nyange n’uko hameze ubu. Ati “Twishimye ariko bibaye byiza yaza akahareba uko hameze, Kiliziya yasenye ndetse n’urwibutso ruruhukiyemo abacu ruhari”.

Rwamasirabo ufite abana icyenda baguye muri iyo Kiliziya avuga ko Kayishema yafatanyije na Padiri Seromba, Burugumesitiri Ndahimana Gregoire, Kanyarukiga Gaspard, Ndungutse n’abandi bari ku isonga mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya.

Rwamasirabo avuga ko ku wa 15 Mata 1994, baje gutera Gerenade ndetse banagerageza kuhatwika biranga.

Ati “Ku wa 15 Mata batwitse Kiliziya yanga gushya ndetse bateramo Gerenade biranga, Abatutsi bagerageje kwirwanaho batera Interahamwe amabuye bazigeza hafi y’ahari isantere yitwa ku ishusho maze umusirikare umwe yurira inzu abateramo Gerenade bamwe barapfa abandi bacika intege basubira inyuma. Bazanye Tingatinga itangira guhirika Kiliziya ariko imvura iragwa bajya kuyibika kuri Komine bukeye tariki 16 Mata 1994 nibwo bagarutse barayihirika maze irimbura Abatutsi bose bari bahahungiye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko Kayishema na Padiri Seromba n’abandi bayobozi batandukanye bagize uruhare mu gusenyeraho Kiliziya Abatutsi barenga 3000 bari bahahungiye.

Ahishakiye ati: “Ubwo yatawe muri yombi, igikurikiraho ni uko agiye kujyanwa mu nkiko. Icyo twifuza nk’Abarokotse Jenoside ni uko yakabaye azanwa mu Rwanda, urubanza rwe rugakurikiranwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abarokotse rukaba mu rurimi bumva, bari hafi nta kiguzi kindi bisaba byaba ari ingenzi”.

Avuga ko kandi bifuza ko urubanza rwe rwahita rutangira nta yandi mananiza ku buryo aryozwa ibyo yakoze ntibibe nk’uko urubanza rwa Kabuga Félicien rwagenze aho bakomeza gusubika urubanza, bavuga ko afite ibibazo by’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka