Uwitwa Minani Hussein ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe i Remera mu Giporoso, aho yazaga aturutse muri Tanzania yabaga.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye igifungo cy’imyaka icyenda umugabo Buturano Ananias w’imyaka 69, kubera icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bumukurikiranyeho.
Ubutabera bwo mu Bwongereza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, burafatira umwanzuro Abanyarwanda batanu bahungiyeyo bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urukiko rwa TPIR rukorera i Arusha rwakatiye Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore mbere ya Jenoside, igifungo cy’imyaka 47.
U Rwanda rurakomeza gusaba ibihugu bigicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Twahirwa Francois wigeze kuba Burugumestri wa komine Sake, yashinjwe n’abari abaturanyi be mu gihe cya Jenoside, ubwo yajyanwaga kuburanira iwabo.
Twahirwa Francois, uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumbeli mu cyahoze ari Komini Sake, aravugwaho kwiyambaza mu bujurire abo ngo yatoje ubwicanyi ngo bamushinjure.
Minisitiri Johnston Busingye yatangaje ko n’ubwo muri Afurika y’uburengerazuba hakiri ibihugu bigicumbikiye abakekwaho Jenoside, nta n’umwe ucumbikiwe n’igihugu cya Gambia.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa kane rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Remera ho mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa 18 Kamena 2015 rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Remera ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Sitefano Munyemana wo mu karere ka Nyamagabe arashinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera amagambo yavuze ko Abahutu nabo bakwiye kujya bibukwa kuko habayeho jenoside ebyiri.
Abacamanza n’abashinjacyaha baturutse mu nzego z’ubutabera zitandukanye, bibukijwe ko bagomba guha uburemere icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo harandurwe ingengabitekerezo yayo.
Umugabo witwa Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu cyumweru gishize.
Bamwe mu baturage bakatiwe kurangiriza ibihano byabo mu mirimo nsimburagifungo ntibayitabira, bityo akarere ka Nyamagabe kakaba kagiye kubahagurukira abadashaka gukomeza imirimo nsimburagifungo bagasubizwa muri gereza.
Kurangiza inkiko Gacaca bikomeje kudindira kubera hari abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside, uku gutinda kwishyura akenshi biterwa n’uko bamwe mu bangije imitungo batakiriho bigatuma yishyurwa n’abo mu miryango ya bo.
Mu gikorwa ngaruka mwaka cya paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, ku wa 23/11/2014, yerekanye abagarukiramana 13 bemeye kandi bagasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urukuko mpanabyaha rwahiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye mu bujirire abari abayobozi bakuru b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 bari bakatiwe icyo gihano n’urukiko rwa mbere rw’ibanze.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagusubitse ku nshuro ya 10 isuzumwa ry’ubujurire mu rubanza ruregwamo Kabirima Jean Damascene, nyuma yo gukatirwa n’urukiko Gacaca igihano cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bagakatirwa igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ariko ntibakirangize bagiye guhagurukirwa kugira ngo barangize igihano cyabo.
Urubanza ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru bwajuririyemo Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere uregwa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwasomwe igice izindi ngingo zarwo zirasubikwa.
Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi bwemeje ko Stanislas Mbanenande azafungwa burundu kubera ko ahamwa n’ibyaha yakoze mu gutiza umurindi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyigiramo uruhare rwe bwite.
Jean Berchmans Habinshuti uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abashinzwe kumuburanira muri Canada, ntibabashije kumvisha urukiko icyifuzo cy’uko yagumayo agahabwa ibyangombwa by’ubuhunzi.
Undi Munyarwanda uri mu Bufaransa witwa Dr. Twagira Charles yagejejwe imbere y’umucamanza kuwa kane tariki ya 20/03/2014, ngo ahatwe ibibazo ku byo aregwa bifitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Simbikangwa Pascal, Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Pasiteri Celestin Mutabaruka ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Onesphore Rwabukombe w’imyaka 57 wayoboraga Komini ya Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside yakatiwe n’Urukiko rwa Frankfurt mu Budage igihano cy’imyaka 14 y’igifungo.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzaniya kuri uyu kabiri tariki ya 11/02/2014 rwagize umwere jenerali Augustin Ndindiliyimana wahoze ayoboye jandarumori mu mwaka w’1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyarwanda witwa Mugimba Jean Baptiste wabaga mu gihugu cy’u Buholandi yatawe muri yombi tariki 23/01/2014 ngo azisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basanga kwishimira ibyo inkiko Gacaca zagezeho, ndetse no kuba Abanyarwanda babanye neza, nyamara ikibazo cy’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside kitarakemuka byaba ari nko kurenzaho.