Dereva bivugwa ko yaba akomoka mu bwoko bwahigwaga mu gihe cya Jenoside yitabye ubushinjacyaha bwa Canada tariki 05/03/2012 bumufungira i Montréal kubera ko hari impapuro mpuzamahanga zimuhagarika ariko aza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP).
Uwunganira Dereva avuga ko umuburanyi we yabaye umwere mu gihe cy’inkiko Gacaca akaba atumva impamvu agikurikiranwa.

Télesphore Dereva wavutse mu 1960 yageze muri Canada mu 2007.Arashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho kuba yarabaye mu mutwe w’Interahamwe wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ibi bije bikurikira ibya Léon Mugesera uherutse koherezwa mu Rwanda na Leta ya Canada mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka nawe ashinjwa uruhare yagize mu gukangurira abahutu kwica abatutsi abinyujije mu ijambo yavuze ryari ryuzuyemo urwangano n’ubugome bwinshi.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|