Boston: Umuvandimwe w’Umunyarwandakazi ukurikiranyweho Jenoside nawe yafunzwe

Inteko y’abacamanza bo mu mujyi wa Boston, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere yafunze umugore witwa Prudence Kantengwa, azira kubeshya urukiko ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka murumuna we nawe ufunzwe.

Ubucamanza ntibwemeye ibisobanuro uyu Kantengwa w’imyaka 47, yatanze ubwo bwamubazaga ku mateka ye mu gihe cya Jenoside, kugira ngo rumuhe ubwenegihugu bwa Amerika.

Kantengwa wavukiye mu Rwanda akaza kwinjira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 2004, akurikiranyweho gucurisha uruhushya rwo kwinjira muri Amerika n’impapuro zimwemerera guturayo. Nyuma yo kumva ukwisobanura kwe, urukiko rukazaca urubanza tariki 31/07/2012.

Aramutse ahamwe n’ibyo aregwa, yafungwa imyaka igera kuri 15 irimo n’igifungo cy’imyaka itandatu arekuwe ariko acungishijwe ijisho n’hazabu y’amadolari ibihumbi 500.

Afunzwe mu gihe murumuna we Beatrice Munyenyezi w’imyaka 42 wabaga mu mujyi wa Manchester mu mujyi wa New Hampshire, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nawe urubanza rwe rutegerejwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka muri Amerika.

Nawe akurikiranyweho kubeshya ku myirondoro ye kugira ngo yinjire muri Amerika, no guhimba ibyangombwa bye bigaragaza uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abashijacyaha bavuga ko uyu Munyenyezi yayoboraga umutwe w’intagondwa z’Abahutu, aho yategetse ko bica bakanafata kungufu abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu 1994.

Abacamanza ntibashoboye kubona ibimenyetso bifatika ku gushinjwa kwe, mu rubanza rwabaye tariki 15/03/2012 nyuma y’iminsi 16 yo kumva abatangabuhamya no guca urubanza, bituma barwimurira tariki 10/09 uyu mwaka.

Munyenyezi ni umugore wa Shalon Ntahobali, nawe ufungiwe mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, akaba n’umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko, ari nawe mugore wenyine wamaze gukatirwa n’uru rukiko rwa ICTR.

Uyu Nyiramasubuko yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu.

Naho aba bagore babiri, Kantengwa na Munyenyezi bava inda imwe na Jean-Marie Higiro wibera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nawe ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka