Bisengimana na Serushago barekuwe na ICTR batarangije ibihano bakatiwe

Paul Bisengimana wabaye Umuyobozi wa Komini ya Gikoro mu cyahoze ari Prefegitura ya Kigali Ngali na Omar Serushago wari ukuriye Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda batarangije igice kinini cy’ibihano byabo.

Bisengimana yakatiwe imyaka 15 tariki 13 Mata 2006 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gushishikariza abaturage gutsemba Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uyu mugabo yagejejwe muri gereza ya Arusha kuva 04 Ukuboza 2001, bityo akaba yarangije 2/3 by’igihano cye.

Serushago yakatiwe imyaka 12 tariki 5 Gashyantare 1999 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Serushago yinjiye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda 09 Kanama 1998, bityo arekuwe arangije ¾ by’igihano cye.

Abo bagabo bombi bemeye ibyaha bakoraga ibihano byabo mu gihugu cya Mali.
Perezida w’urwego rwa ICTR rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko (MICT), Meron Theodor yasabye ko icyemezo yafashe nyuma yo kugitekereza bihagije bakimenyeshwa mu gihe gito gishoboka abayobozi ba Mali bagahita babarekura.

Abandi barekuwe muri ubu buryo ni Michel Bagaragaza wayoboraga OCIR-Thé, Juvenal Rugambarara wari burugumesitiri wa Bicumbi na Lit. Col. Tharcisse Muvunyi wari umuyobozi wa ESO Butare.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka