Birindabagabo wafatiwe Uganda acyekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Umugabo witwa Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu cyumweru gishize.

Bamwe mu barokotse b’i Rukumberi bahaye ikaze Birindabagabo, bavuga ko banejejwe no kuzakurikirana urubanza rw’umuntu bagerekaho ababo bose bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukozi wa Uganda ukora mu biro by'abinjira n'abasohoka (uwa kabiri ibumoso) yakira impapuro zemeza ko Birindabagabo (wambaye amapingu) yakiriwe n'u Rwanda.
Umukozi wa Uganda ukora mu biro by’abinjira n’abasohoka (uwa kabiri ibumoso) yakira impapuro zemeza ko Birindabagabo (wambaye amapingu) yakiriwe n’u Rwanda.

Kabandana Callixte, uyobora ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu murenge wa Rukumberi, wari mu baje kureba aho Birindabagabo agezwa i Kigali ku mugoroba wa tariki 14/01/2015; yavuze ko “Abatutsi bose bashyinguwe muri uwo murenge ari nk’aho bari ku mutwe w’uwo mugabo” waraye mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

Ati: “Njye n’abo twazanye kureba Jean Paul agezwa mu Rwanda, ndetse n’abaturage ba Rukumberi ubu bahanze amaso televiziyo; turanezerewe cyane kuko twari tumaze imyaka 20 turi mu rujijo; mu kwibuka, ubuhamya bwose butangwa ni Birindabagabo Jean Paul, ugize ikibazo cy’ihungabana wese avuga Jean Paul; mbese Jean Paul yabaye Jean Paul”.

Kabandana Callixte, uyobora ishyirahamwe ry'abarokotse Jenoside mu murenge wa Rukumberi, wari mu baje kureba aho Birindabagabo agezwa i Kigali.
Kabandana Callixte, uyobora ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu murenge wa Rukumberi, wari mu baje kureba aho Birindabagabo agezwa i Kigali.

Umuyobozi w’abarokokeye i Rukumberi yavuze ko bashimishijwe no kuzakurikirana aho Birindabagabo aburanishwa; akaba asaba mu izina ry’ishyirahamwe ayobora, ko uwo mugabo yajyanwa mu nkiko zegereye aho yakoreye icyaha hahoze hitwa Komini Sake, ubu ni murenge wa Rukumberi.

Kuva mu mwaka wa 1992, Birindabagabo Jean Paul ngo yari yaratangiye kwica Abatutsi i Rukumberi, nk’uko abarokotse Jenoside babihamya ko ngo yakoresheje ibikoresho byose byica, birimo n’imbunda yahabwaga n’abari ingabo za Leta (FAR).
Nyamara ntiyari kavukire muri Rukumberi, kuko dosiye imushinga igaragaza ko yahaje avuga ko ari mu ivugabutumwa bw’Imana aturutse mu cyari Gisenyi (mu karere ka Rubavu), aho yavukiye mu mwaka wa 1956.

Akimara kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali, Birindabagabo Jean Paul yashyikirijwe Polisi y'u Rwanda.
Akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Birindabagabo Jean Paul yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeraho ko mbere yo kuza i Rukumberi, Birindabagabo Jean Paul ngo yari umunyamuryango ukomeye mu ishyaka rya MRND, ndetse akaba yarayoboraga koperative y’abahinzi yitwaga Twibumbe Bahinzi.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda yashimangiye ko hari amakuru, ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya bahagije bo gushinja Birindabagabo Jean Paul, ku buryo ngo Polisi y’igihugu cya Uganda yamufashe ikamuzana mu Rwanda ari iyo gushimirwa cyane.

Birindabagabo Jean Paul yaje mu ndege ya Rwandair avuye muri Uganda.
Birindabagabo Jean Paul yaje mu ndege ya Rwandair avuye muri Uganda.

Birindabagabo yashyikirijwe ubugenzacyaha, akaba agiye kumara iminsi itanu abazwa, nyuma y’iyo minsi akaba aribwo ngo azashyikirizwa Ubushinjacyaha, kugira ngo hatangire imyiteguro yo kumuburanisha.

Kuba Birindabagabo Jean Paul yari agejeje iki gihe atarafatwa, ngo byatewe n’uko yakoreshaga uburyo bwo kwihisha Polisi mpuzamahanga (Interpol), akaba ndetse yari yarahinduye izina akitwa Pastori Daniel; nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa yabitangarije abanyamakuru.

Birindabagabo yavuye ku kibuga cy'indege mu modoka ya Polisi.
Birindabagabo yavuye ku kibuga cy’indege mu modoka ya Polisi.

Birindabagabo Jean Paul yafatiwe mu gihugu cya Uganda ku itariki 08/01/2015, aho ngo yari amaze igihe kinini nyuma yo kuva mu gihugu cya Congo yari yarahungiyemo mu mwaka wa 1994.

Polisi hamwe n’ubushinjacyaha bw’Igihugu batangaza ko mu mahanga hakiri abantu benshi batarafatwa (nta mubare babashije guhita batangaza), bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima byimazeyo abagize uruhare bose kuzana iriya nkoramaraso kdi tunasaba ababishizwe kujya bohereza ziriya mpyisi aho zaririye abacu!

Ihorihoze yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Sha icyaha cyo kwambura abantu ubuzima ntigisaza kd ingaruka zacyo iteke niteka uhura nazo!! Sawa bibere abandi urugero

Mutakuja yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka