Batatu mu bashinja Jenoside Béatrice Munyenyezi bazatangira ubuhamya mu muhezo

Nyuma y’uko tariki 4 Ukwakira 2022 Béatrice Munyenyezi yari yifuje ko abamushinja Jenoside baza mu rukiko bagatanga ubuhamy imbonankubone, urukiko rwisumbuye wa Huye aburaniramo na rwo rukabyemeza, kuri uyu wa 13 Ukwakira rwanzuye ko batatu mu bamushinja bazatanga ubuhamya mu muhezo.

 Béatrice Munyenyezi (hagati)
Béatrice Munyenyezi (hagati)

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge kuri abo batangabuhamya b’igitsina gore, dore ko mu byaha Munyenyezi aregwa harimo no gutanga abagore n’abakobwa bagasambanywa.

Cyafashwe kandi hashingiwe ku ngingo ya 131 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko iburanisha rishobora kubera mu muhezo igihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza abonye ari ngombwa.

Hatanzwe ubuhamya ku ruhare rwa Béatrice Munyenyezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Icyemezo cy’uko batatu mu batangabuhamya bazatangira ubuhamya mu muhezo cyakurikiwe no kumva abatangabuhamya batarebwa no kuburanira mu muhezo ari bo Consolée Mukeshimana na Charles Bagirimfura.

Mukeshimana yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yihishe kwa muramu we na we wari Interahamwe, aza gufata icyemezo cyo kumujyana kwa Nyiramasuhuko bari inshuti kugira ngo bazamumugereze ku Kanyaru, abashe guhungira i Burundi. N’ubwo atibuka amatariki neza, ngo hari mu kwezi kwa Gicurasi.

Bageze kuri bariyeri yari imbere ya Hotel Ihuriro yo kwa Ntahobari na Nyiramasuhuko, ari bo sebukwe na nyirabukwe ba Munyenyezi, Mukeshimana ngo yahasanze Nyiramasuhuko hamwe n’umuhungu we Shalom, ndetse na Munyenyezi ngo wari wambaye imyenda ya gisirikare, afite n’imbunda ku rutugu, ari kureba ibyangombwa by’abatambuka.

Urebye ngo ni na we wari uyoboye ibikorwa byaberaga kuri iyo bariyeri, n’abo bari kumwe bamuhamagaraga Komanda.

Mu gihe muramu wa Mukeshimana yari akivuga ikibagenza, ngo haje abanyeshuri batanu bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo abakobwa batatu, bamaze kureberwa ibya ngombwa ba bakobwa boherezwa muri kave yo kwa Nyiramasuhuko.

Umutangabuhamya ati “Hashize akanya numva ba bakobwa bari gutaka.”

Ba bahungu bo ngo babahaye uwitwa Kazungu ajya kubicira hafi y’icyobo cyari hepfo ya EAR, arangije Munyenyezi aramushimira, anamubwira ko inkuracyobo baza kuyibaha.

Umutangabuhamya Mukeshimana na we ngo bashatse kumuha abajya kumwica, muramu we abyanga avuga ko ari bumwiyicire, amunyurana hafi ya cya cyobo aramutahana. Nyuma yaho uyu mutangabuhamya ngo yatangiye kujya yihisha mu bigunda.

Munyenyezi yagarutse ku buhamya bwa Mukeshimana bwanditse, aho yavuze ko abo banyeshuri ngo bamwingingiye kutagira icyo abatwara agiriye ko bigana muri kaminuza, nyamara icyo gihe atarayigagamo, kuko n’ayisumbuye yari atarayarangiza. Mukeshimana yavuze ko yumvise bavuga ko bigana, ariko ko nta bya kaminuza yumvise.

Umutangabuhamya Charles Bagirimfura wari ingabo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko yari asanzwe azi Béatrice Munyenyezi mu bikorwa (manifestations) bya MRND kandi ko mu gihe cya Jenoside yamubonye inshuro nyinshi kuri bariyeri yari imbere ya Hotel Ihuriro.

Icyo gihe ngo yabaga yambaye imyenda ya MRND n’ikoti rya simoko (rya gisirikari), afite n’imbunda.

Me Bruce Bikotwa, umwe mu bunganira Béatrice Munyenyezi, yabajije uyu mutangabunya ibibazo byinshi, harimo n’icyabazaga niba hari abandi bagore yabonye kuri iyo bariyeri y’imbere ya Hotel Ihuriro, amusubiza ko nta bandi yahabonye.

Urubanza ruzakomeza ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, humvwa abatangabuhamya batatu b’ubushinjacyaha basigaye, bagomba kuburanira mu muhezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka