Bagaragaza yafunguwe

Bagaragaza Michel yafunguwe nyuma yo kugabanyirizwa igihano aho yari arangije 2/3 by’imyaka 8 yari yarakatiwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera Arusha muri Tanzaniya. Yari afungiye mu gihugu cya Suwede kuva muri Nyakanga 2010.

Bagaragaza yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amakuru aravuga ko ku wa 28 Ugushyingo 2011, ku isaha ya saa mbiri zo muri icyo gihugu cya Sewede ni bwo yafunguwe.

Ayo makuru akaba avuga ko yasabye ubuhunzi muri icyo gihugu ariko akaba nta gisubizo arahabwa. Saidou Guindo, ukuriye abafungwa muri TPIR avuga ko muri uku kwezi hagati Bagaragaza azabona igisubizo.

Ni ubwa mbere uru rukiko rukoze igikorwa cyo kurekura umwe mu bahamwe n’icyaha atararangiza igihano cye.

Perezida wa TPIR, Khalida Rachid Khan, yarekuye Bagaragaza ashingiye cyane cyane ku rugero rwagaragaye mu butabera bw’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugoslaviya aho abakatiwe barekurwa bamaze gukora bibiri bya gatatu by’igihano cyabo.

Kwemera icyaha, kwicuza no gusaba imbabazi bya Bagaragaza kimwe n’imyitwarire ye myiza yemejwe n’ubuyobozi bwa Gereza mu gihugu cya Suwede.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka