Arusha: Ilidephonse Nizeyimana yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu

Umushinjachaha mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Drew White, tariki 07/12/2011, yasabiye kapiteni Nizeyimana Ilidephonse igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakoze mu Rwanda mu 1994 ubwo yari yungirije umuyobozi w’ishuri ry’abofisiye i Butare (ESO).

Umushinjachaha avuga ko kuba Nizeyimana yari yungirije comanda muri iri shuri yabyitwaje maze agategeka abanyeshuri muri iryo shuri kwica abatutsi mu mujyi wa Butare ndetse n’umwamikazi, Rosalie Gicanda, umuphakazi w’umwami Mutarawa II Rudahigwa.

Drew White arega Nizeyimana kugirira urwango rukomeye abatutsi kuko yoherezaga abanyeshuri bo muri ESO akababwira ko bagomba kwica abatutsi bose. Kubera urwo ruhare rwa Capitaine Nizeyimana muri Jenoside, Drew White abona ko Nizeyimana akwiye igihano cyo gufungwa burundu.

Uwunganira Capitaine Nizeyimana, John Philipot, yahakanye ko Capitaine Nizeyimana yigeze aba komanda wungirirje mu ishuri rya ESO. Avuga ko umukiriya we nta bushobozi na buke yari afite kubasirikare bari muri ESO, bityo akaba asaba ubucamanza gushishoza bakurikiza ukuri n’ubutabera bagahanguraho icyaha Nizeyimna.

Capitaine Nizeyimana yafatiwe muri Ouganda tariki 05/10/2009 nyuma aza koherezwa mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka