Arusha: Gatete Jean Baptitse yagabanyirijwe igihano

Urukiko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuwa kabiri tariki 09/10/2012, rwagabanije igihano Jean Baptiste Gatete yari yahawe mu rukiko rw’iremezo cyo gufungwa burundu maze rumukatira gufungwa imyaka 40.

Iki cyemezo cyashingiye ahanini ku kubera ko ngo Gatete amaze gutabwa muri yombi yatinze kuburanishwa.

Perezida w’urugereko rw’abacamanza batanu bo mu rw’ubujurire, Umushinwa Liu Daqun yasobanuye ko ingingo nyinshi Gatete yari yashingiyeho ajurira nta reme zifite, usibye iyo kuba amaze gutabwa muri yombi ataraburanishijwe mu gihe gikwiye nk’uko urubuga rwa interineti rwa BBC rubitangaza.

Ibi ngo urukiko rw’iremezo rwarabyirengagije kandi ngo nta mpamvu zihamye zatumye urubanza rutinda gutangira.

Abacamanza b’urukiko rw’ubujurire bananenze bagenzi babo bo mu rw’iremezo kuba hari hamwe bafashe ibikorwa bashingiyeho bamuhamya icyaha, bagahindukira bakabishyira mu mpamvu ndemerezacyaha, ibyo bikaba bidakwiye mu rwego rw’amategeko.

Gatete Jean Baptiste mu rukiko.
Gatete Jean Baptiste mu rukiko.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nibwo Gatete, yakatiwe gufungwa burundu amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’icy’itsembatsemba. Urukiko rw’iremezo rwemeje icyo gihe ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kiziguro, n’i Rwankuba muri komini Murambi, n’i Mukarange ubu ni mu karere ka Kayonza.

Urukiko rw’ubujurire narwo rwasanze ibyo byaha bimuhama, maze rurabyemeza, ndetse runongeraho n’ikindi cyaha cyo gucura umugambi w’itsembabwoko, dore ko ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuriye buvuga ko urw’iremezo rwakoze amakosa yo kutakimuhamya.

Ariko kubera ko ngo ubushinjacyaha butari bwasabye ko icyo cyaha cyajyana no kuremeza igihano, ntabwo bagishingiyeho mu gutanga ibihano.

Gatete yavuye ku gufungwa burundu ahabwa imyaka 40 izavanwamo iyo yari amaze mu rukiko. Uwo mugabo ubu ufite imyaka 59, yari amaze muri gereza ya Arusha imyaka 10.

Gatete yabaye burugumesitiri wa Komini Murambi ya Byumba igihe kirekire mbere yo kuba umukozi mukuru muri ministeri y’umuryango no guteza imbere umutegarugori nk’uko urubuga rwa interineti rwa BBC rukomeza rubivuga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka