Abashinzwe kuburanira Jean Berchimas Habinshuti ntibabashije kumubonera ubuhunzi muri Canada

Jean Berchmans Habinshuti uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abashinzwe kumuburanira muri Canada, ntibabashije kumvisha urukiko icyifuzo cy’uko yagumayo agahabwa ibyangombwa by’ubuhunzi.

Kuwa kabiri 27 Gicurasi 2014 Uwunganira Habinshuti witwa Lisa Winter-Card yasabye urukiko ko rutakohereza uregwa mu Rwanda ariko icyifuzo cye ntago cyakiriwe n’umucamanza witwa Michael L. Phelan.

Habinshuti yageze muri Canada aturutse Buffalo ho muri USA muri Nyakanga 2011 agenda asanga umuryango we muri Canada urimo umugore we ufite ubwenegihugu bwa Canada witwa Amelberga, abakobwa be babiri n’umuhungu umwe.

Jean Berchimas Habinshuti yahoze ari umunyamabanga wihariye wa minisitiri w'intebe.
Jean Berchimas Habinshuti yahoze ari umunyamabanga wihariye wa minisitiri w’intebe.

Habinshuti w’imyaka 59 yimwe ibyangombwa by’ubuhunzi muri Canada kubera ko itegeko rigenga abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu ritemerera kwinjira muri Canada, abahoze ari abayobozi ku rwego rwo hejuru mu Rwanda hagati ya 90 ma 94; nk’uko ikinyamakuru St Catharines Standard cyandikirwa muri Canada kibivuga.

Jean Berchimas Habinshuti yahoze ari umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’intebe mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ariko yiregura avuga ko uwo mwanya ntaho wari uhiriye n’ibyemezo bya politike ku buryo yaba yaragize uruhare muri Jenoside.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nasabaga abandika inkuru nka ziriya zerekeranye nibyaha nkibya Jenoside kwitodera uko bandika, kuba mutashyizeho yari umunyambanga PM Agatha Uwiringiyimna ufatwa nkintwari mu gihugu ahubwo mugahitamo kwandika ngo yari umunyambanga wa ministiri w’intebe aho ni ugushaka kuyabya abasomyi, hagati yo yo myaka twagize abarenga batatu, so be specific.unless mufite izindi nyungu behind the truth, then nabyo abasomyi babimenya.!

Lee yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka