Abari abayobozi ba MRND bongeye gukatirwa burundu na ICTR

Urukuko mpanabyaha rwahiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye mu bujirire abari abayobozi bakuru b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 bari bakatiwe icyo gihano n’urukiko rwa mbere rw’ibanze.

Mathieu Ngirumpatse wari perezida wa MRND na Edouard Karemera wari umwungirije muri iryo shyaka bakatiwe n’urukiko rwari ruyobowe n’umucanza Theodore Meron igifungo cya burundu kuri uyu wa mbere tariki 29/09/2014.

Mu myanzuro y’urukiko rw’ubujurire, abo abagabo bombi bakuweho ibyaha bimwe na bimwe baregwaga ariko bakomeza guhanwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byakorewe inyokomuntu byakozwe mu gihugu by’umwihariko umutwe w’Interahamwe urukiko rw’ibanze rwari rwarabahamije mu icibwa ry’urwo rubanza.

Ubwo abunganira Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera bagezaga ubujurire bwabo ku rukiko bavuze ko mu gihe cya Jenoside abo bayobozi bakuru ba MRND nta jambo n’imbaraga bari bafite ku yandi mashyaka ndetse n’umutwe w’Interahamwe mu gihe ari bo bawushinze ngo uzashyire mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Mathieu Ngirumpatse wari perezida wa MRND na Edouard Karemera wari umwungirije.
Mathieu Ngirumpatse wari perezida wa MRND na Edouard Karemera wari umwungirije.

Umushinjacyaha ukomoka mu gihugu cya Uganda, George Mugwanya yabwiye urukiko ko abo bagabo bombi bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Urubanza rw’abayobozi bakuru ba MRND barimo n’umuyamanga mukuru wawo, Joseph Nzirorera n’uwari Minisitiri w’uburezi, Andre Rwamakuba rwatangiye mu Ugushingo 2003 ariko abo babiri baza gukurwa muri urwo rubanza. Rwamakuba yagizwe umwere muri Nzeri 2006 mu gihe Nzirorera yishwe n’indwara muri 2010 urubanza rwe rugana ku musozo.

Ngirumpatse Mathieu yavutse muri 1939 mu cyahoze ari Komini ya Tare ubu ni mu Karere ka Rulindo. Yafatiwe mu gihugu cya Mali tariki 11/06/1998 ashyikizwa urukiko rw’Arusha nyuma y’ukwezi kumwe.

Karemera Edouard yavukiye mu cyahoze ari komini ya Mwendo, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka 1951. Mu gihe cya Jenoside Karemera yabaye Minisitiri w’umutekano mu gihugu. Yafatiwe mu gihugu cya Togo tariki 05/06/1998 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha muri Tanzaniya tariki 11/07/2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo Birindabagabo wabona ahakanye ibyo aregwa nka mwenewabo Mugesera! yewe na mucuti we Sylvain Mutabaruka azashyira aze... cyokora azaburanire ku murenge wa Rukumberi aho bitazagombera amashusho ngo yibutswe aho yamariye abantu.

Ntawarubara

Francois yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

iki gihano kirakwiye biri kose aba bagabo bagize uruhare rukomeye mu irimburwa ndi imbaga y’abatutsi bazira uko baremwe , babonye igihano kibakwiriye,

sam yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka