Abantu umunani batanze ubuhamya bashinja Laurent Bucyibaruta mu bwicanyi bwo mu Cyanika

Abantu umunani batanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Perefe wa Gikongoro Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo, ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika mu 1994.

Laurent Bucyibaruta wahoze mu buyobozi mu Rwanda ubu arimo kuburanira mu Bufaransa
Laurent Bucyibaruta wahoze mu buyobozi mu Rwanda ubu arimo kuburanira mu Bufaransa

Abo batangabuhamya bemeza ko Laurent Bucyibaruta ari umwe mu bayobozi bareberaga Abatutsi bicwa, nyamara ntibakoreshe imbaraga bari bafite mu guhagarika ubwicanyi.

Ni urubanza rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na bamwe bagize uruhare mu bwicanyi, bwakorewe kuri Paruwasi ya Cyanika, bagaragaza uruhare rw’abayobozi barimo na Laurent Bucyibaruta.

Ubu bwicanyi babuhuza n’ubwakorewe i Murambi ku itariki imwe ya 21 Mata 1994 kuko nyuma yo kwica abari bahungiye aho i Murambi, abicanyi bahise bakomereza kuri Paruwasi ya Cyanika.

Mbere yo gutangira kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, ku itariki ya 16 Mata, uwari Superefe wa Superefegitura ya Karaba, Ndengeyintwari Joseph, yatanze itegeko ryo kubanza kurya inka za bamwe mu bari barahungiye aho.

Icyo gihe yasabye abari bazihunganye kuzikura kuri Paruwasi ngo kuko zihatera umwanda, maze azigabiza Abahutu, zimwe barazitema, izindi bajya ku zirya.

Inzara n’inyota ni imwe mu ntwaro yifashishijwe mu kwica benshi mu batutsi ba Gikongoro, kuko kimwe na Murambi, kuri Kiliziya ya Cyanika, nabwo ubwo impunzi zamaraga kuba nyinshi, baciye umuyoboro wajyanagayo amazi, maze zicwa n’inyota n’inzara kuko batabashaga guteka ngo barye.

Byatumye abicanyi baza kubica batagifite intege, ku buryo kwirwanaho byabananiye, bakabica mu buryo buboroheye.

Uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyanika, Niyomugabo Joseph, ngo yahamagaye Perefe Bucyibaruta atabariza izo impunzi z’Abatutsi agira ngo zibone ikizitunga kandi zicungirwe umutekano ariko ngo biba iby’ubusa.

Laurent Bucyibaruta ubwo yavugaga ku byo abatangabuhamya bari bavuze, yabwiye urukiko ati: “Nagiye mu Cyanika tariki 14 Mata kandi nta muntu wigeze ambwira ko amazi yaciwe. Ku byerekeye ibiribwa byo, buri Paruwasi Karitasi yari yarahazanye ibiryo kandi hari n’ikigega bajyaga babikamo imyaka, ndumva kuri Cyanika nta kindi nakongeraho”.

Urukiko kandi rwasomye inyandiko rwashyikirijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, iyo nyandiko ikaba yaranditswe na Ngezahayo Désiré wabaye Burugumesitiri w’icyari Komini Karama, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gikongoro akaba yarahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nyandiko ya Burugumesitiri Ngezahayo ikomeza ivuga ko Perefe Bucyibaruta yari azi neza ko Abatutsi bari mu Cyanika bari bwicwe tariki 21 kuko yari azi neza ibyabereye i Murambi kandi ko abicanyi bari buhave bakomereza mu Cyanika.

Undi washyizwe mu majwi mu buhamya bwatanzwe ku bwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Cyanika ni Col Aloys Simba wari ukuriye icyitwaga Auto-Défense Civile akaba yaragize uruhare mu gukwirakwiza intwaro hirya no hino mu baturage zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, Urukiko ruratangira kumva ubuhamya buvuga ku bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Kaduha na yo yo mu cyari Perefegitura ya Gikongoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka