Abakozi ba MINIJUST biyemeje guharanira ko abakoze Jenoside bakidegembwa bashyikirizwa inkiko
Abakozi ba Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, tariki 09/04/2013, batashye biyemeje guharanira ko abagizeuruhare muri Jenoside bakidegembwa hirya no hino bashyikirizwa inkiko.
Basuye urwibutso rwa Ntarama ngo barusheho kumva neza ubugome Jenoside yakoranwe hanyuma bazaharanire ko abayigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST akaba n’intumwa nkuru ya Leta yungirije, Bizimana Ruganintwari.
Yagize ati “nsanga gusura uru rwibutso rwa Ntarama ari uburyo bwo gusobanurira abakozi b’iyi minisiteri ububi bwa Jenoside”.

Bizimana Ruganintwari yavuze ko nk’abafite inshinganno zo guteza imbere ubutabera, ngo nyuma yo kumenya ibyabaye bagiye kurushaho guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bashikirizwa inkiko zaba izo mu Rwnada n’abandi.
Mu bisobanuro baherewe kuri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, ngo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Bugesera, hari haratujwe Abatutsi baturutse impande nyinshi z’igihugu, nk’uko babisobanuriwe na Mugabarigira Stanley ukozi ushinzwe kuyobora abasura urwo rwibutso.
Yagize ati “Ibyo byakozwe n’umukoroni ariko na none bikomeza gushyigikirwa na Leta zagiye zisimburana kugeza Jenoside yo muri Mata 1994 itangiye”.

Mugabarigira yongeyeho ati “kuri ubwo butegetsi bwari uburyo bwo kwica Abatutsi urusorongo, kubagabiza isazi ya Tsé tsé yabaga mu mashyamba ya Bugesera. Ikindi amateka agaragaza ni uko buri gihe inyenzi zabaga ziteye mu myaka ya za 60 abatutsi bo mu Bugesera bicwaga kandi ntaho bahuriye n’ibyo bitero”.
Byongeye kandi ngo Jenoside yagiye ikorerwa igerageza muri ako karere, nko mu 1992 na mbere yaho, ndetse n’umubikira Locateri wagerageje kuburira amahanga ko Jenoside irimo gukorwa mu Bugesera icyo gihe yarishwe.
Abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bamaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi bitanu ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bageneye urwo rwibutso inkunga ihwanye n’amafaranga ibihumbi 200 yo kurufasha gukomeza gutunganywa neza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|