• Mbarushimana akurikiranywe n’u Bufaransa ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside

    Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) avuga ko nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye ku mpamvu yo kubura ibimenyetso bihagije ku byaha yaregwaga, Mbarushimana Callixte akurikiramwe n’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside.



  • Amerika yamwohereje mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje Marie Claire Mukeshimana, Umunyarwandakazi, wabaga muri icyo gihugu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.



  • Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igifungo cya burundu

    Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, ejo, rwakatiye Ngirumpatse Mathieu na Karemera Edouard igifungo cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



  • Urukiko rw’u Bufaransa rurega Dr Munyemana Sostene icyaha cya Jenoside

    Jean-Yves Dupeux, uwunganira Munyemana mu rubanza, yatangaje ko Urukiko rw’i Paris rurega Umunyarwanda Dr. Munyemana Sostene, uba mu gihugu cy’u Bufaransa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .



  • U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cya ICC cyo kurekura Mbarushimana

    U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) cyo kurekura Mbarushimana Callixte, umunyamabanga mukuru w’umutwe wa FDRL. Uru rukiko rukaba rwarafashe iki cyemezo kuri uyu wa gatanu ruvuga ko nta bimenyetso bihagije bigaragara.



  • Kanyarukiga Gaspard arasabirwa igihano cyirenze imyaka 30

    Ishami ry’Ubujurire ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) tariki 14/12/2011, ryasabye ko igihano cy’imyaka 30 cyasabiwe umucuruzi Kanyarukiga Gaspard cyakongererwa.



  • Hagiye kongerwa imbaraga zo guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside

    Hassan Jallow, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, tariki 07/12/2011, yatangarije akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (U.N Security Council) ko agiye kongera ingufu mu gushakisha abantu icyenda bashakishwa n’urwo rukiko.



  • Arusha: Ilidephonse Nizeyimana yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu

    Umushinjachaha mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Drew White, tariki 07/12/2011, yasabiye kapiteni Nizeyimana Ilidephonse igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakoze mu Rwanda mu 1994 ubwo yari yungirije umuyobozi w’ishuri ry’abofisiye i Butare (ESO).



  • Norvege yemeje ko Bandora azoherezwa mu Rwanda

    Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aratangaza ko urukiko rwisumbuye rwa Oslo muri Norvege rwanze icyifuzo cya Charles Bandora na zimwe mu nkiko zo muri iki gihugu cy’uko uyu mugabo ushijwa kugira uruhare muri jenoside yakoherezwa mu Rwanda.



  • Bagaragaza yafunguwe

    Bagaragaza Michel yafunguwe nyuma yo kugabanyirizwa igihano aho yari arangije 2/3 by’imyaka 8 yari yarakatiwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera Arusha muri Tanzaniya. Yari afungiye mu gihugu cya Suwede kuva muri Nyakanga 2010.



  • Kumva ubuhamya mu rubanza rwa Augustin Bizimana byasubukuwe

    N’ubwo atarafatwa, urukiko mpuzamahanga rwashiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa mbere rurasubukura kumva ubuhamya budasanzwe mu rubanza rwa Augustin Bizimana wahoze akuriye urwego rushinzwe kurinda perezida mu gihe cya Jenoside.



  • Zimbabwe irahakana ko icumbikiye Mpiranya Protais

    Leta ya Zimbabwe iratangaza ko idacumbikiye, Protais Mpiranya, Umunyarwanda uregwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. Uyu mugabo ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe ho u Rwanda (ICTR).



  • Norvege: Bandora agiye koherezwa kuburanira mu Rwanda

    Urukiko rw’ikirenga rwo muri Norvege rwanze ubujurire bwa Charles Bandora; Umunyarwanda ufingiye muri icyo gihugu ukekwaho ibyaha bya Jenoside. Bandora yari yajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyategetse ko yoherezwa kuburanishiriza mu Rwanda.



  • U Bufaransa bwashyizeho abacamanza bane bazakurikirana abashinjwa Jenoside bahahungiye

    Igihugu cy’u Bufaransa cyashyizeho abacamanza bane b’inzobere mu byaha bikomeye bo mu rukiko rw’isumbuye rw’i Paris kugirango bakurikirane abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakihishe muri icyo gihugu.



  • Yvonne Basebya yimwe ikiruhuko cya Noheli kubera ibyaha bya Jenoside

    Urukiko rwa La Haye rukorera mu Buholande rwanze rwivuye inyuma ikiruhuko cyari kigenewe Yvonne Basebya kubera ko ashinjwa uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



  • Gregoire Ndahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 17/11/2011, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania (TPIR) rwahamije icyaha cya Jenoside Gregoire Ndahimana wahoze ari burugumesitiri wa komini Kivumu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Ndahimana yaciriwe igihano cyo gufungwa imyaka (...)



  • Ikibazo cyo kubonera ibihugu abagizwe abere na ICTR gikomeje kuba ingorabahizi

    Umuvugizi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, yatangaje ko igihe urukiko ruzaba rufunze imiryango muri nyakanga 2012 hazabaho ikibazo cyo kubona ibihugu bizakira abazaba bagizwe abere.



  • Urubanza rw’ubujurire bwa Bagosora na bagenzi be ruzacibwa ku tariki ya 15 Ukuboza

    Ku itariki ya 15 ukuboza nibwo urukiko rw’ubujurire mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) ruzaca imanza z’abantu batatu barimo Théoneste Bagosora, hamwe n’abandi babiri aribo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Dominique Ntawukulilyayo.



  • Kwitwara neza mu buroko no gufasha urukiko ni bimwe mu bitumye Bagaragaza agiye kurekurwa

    Ku nshuro ya mbere urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha rwatanze uburenganzira bwo gufungura imfungwa yarwo yari yarakatiwe mbere y’uko arangiza igihano yari yarakatiwe cy’imyaka 8.



  • Arusha: Callixte Nzabonimana arasabirwa igihano cyo gufungwa burundu

    Abashinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, basabye ko Callixte Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya Jenoside yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu, kubera ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara akurikiranyweho.



Izindi nkuru: