Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho aba bakobwa baburaniraga, ni rwo rwemeje ko abakobwa batandatu ari bo, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, n’umuhungu umwe bareganwa witwa Kamanzi Cyiza Cardinal bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nk’uko byari byasabwe (…)
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020 rwategetse ko abantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abagabo batanu n’umugore umwe bo mu Karere ka Musanze bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu, kuwa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 batangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko urubanza rwa Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu ruburanishirizwa mu muhezo.
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rwa Nyanza ruburanisha imanza mpuzamahanga n’imanza zambukiranya imipaka rwatangiye kumva uko Nsabimana Callixte yiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Ndabereye Augustin akomeza kuburana afunzwe nyuma y’uko zimwe mu mpamvu yatanze mu kirego cye urukiko rusanze zidafite ishingiro.
Isomwa ry’urubanza ku kirego cya Ndabereye Augustin, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ryasubitswe.
Ndabereye Augustin umaze amezi ane ufungiye muri Gereza nkuru ya Musanze, akurikiranyweho gukubita umugore we, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, aho yasabye urukiko gutegeka ko arekurwa by’agateganyo.
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubitse urubanza rwa Nsabimana Callixte ku byaha ashinjwa yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019.
Urubanza rwa Nsabimana Calixte wiyise ‘Sankara’ rwimuriwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Bayigamba Robert wakekwagaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwa Leta buregamo Robert Bayigamba, Ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda rwari rumaze igihe ruburanisha.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum wiyise Drip Slum bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bose bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Inshuti z’urukiko rw’ikirenga ntizivuga rumwe na Leta ku musoro ku mutungo utimukanwa, aho amategeko mashya agenga gusora abangamiye iterambere ry’abaturage.
Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.
Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 hasubukuwe urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress).
Urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe wa RNC rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Leon Mugesera mu gihe kitazwi nyuma yo kwihana uwayoboye Inteko yamukatiye igifungo cya burundu muri 2016.
Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushize rukaba rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite abunganizi.
Umunyamategeko Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya.
Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC rwari rwakomeje mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, urukiko rutangira rubabaza niba biteguye kwiburanira.
Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza.
Nzabonariba Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko yangirijwe imodoka n’uwo yayikodesheje akanga kumwishyura, n’imitungo yari afite akayikuraho ngo itazafatirwa ikavamo ubwishyu.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwimuye urubanza Kamali Diane aregamo Dr Habumugisha Francis, kubera kubura murandasi (Internet) n’inyandiko z’abishingizi b’uregwa.
Urubanza umukobwa witwa Kamali Diane aregamo Umuyobozi wa televiziyo Goodrich, Dr Habumugisha Francis, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019.