Nsabimana Callixte uri mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina wayoboraga MRCD-FLN, arasaba Urukiko kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha, harimo ko ari impfubyi ya Jenoside akaba ndetse ngo yari agiye gukora ubukwe.
Umwunganizi w’uwitwa Munyaneza Anastase yagize ibyago byo gupfusha umuntu wo muryango we, bituma iburanisha ry’abagize MRCD-FLN(yari iyobowe na Paul Rusesabagina) risubikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022.
Urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire rukomeje kuburanishwa ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize wa 2021 cyo gufunga abahoze muri MRCD-FLN ya Rusesabagina, aho Ubushinjacyaha buvuga ko ibihano bakatiwe ari bito mu gihe abaregwa barimo Nsabimana Callixte (Sankara) bo basaba kurekurwa.
Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina n’abandi bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN rwakomeje kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, aho Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina na Nizeyimana Marc gufungwa burundu hagendewe ku buryo uwitwa Deogratias Mushayidi yaciriwe urubanza.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina wanze kwitaba iburanisha, aho Nsabimana Callixte yavuze ko atari akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 mu gihe uwayoboye ibitero bya FLN we atigeze afungwa.
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be rutangira kuburanishwa adahari kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022. Bararegwa kurema no kuba mu mutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN.
Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.
Nyuma y’uko Kalimpinya Queen agaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter mu buryo buhabanye n’imyemerere ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwinjiye mu kirego cye.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burasabira abarwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana(barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda(mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Urukiko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 6 Ukuboza 2021 rwemeye ko Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi arekurwa by’agateganyo.
Sergent Lubega Ibrahim yahoze mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zitwaga APR. Ni umunya-Uganda wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ubwo habagaho gusezerera abanyamahanga.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (rukorera i Kanombe) rwagabanyirije ibihano abasirikare babiri(Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick) bashinjwaga gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo(Bannyahe) kuko icyo cyaha cyabahanaguweho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 36 bari abarwanyi b’imitwe ya P5 na RUD-Urunana, kugira ngo rubanze kumva mugenzi wabo uheruka gufatirwa muri Uganda witwa Mbarushimana Aimé Ernest.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.
Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.
Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.
Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Paul Rusesabagina mu buryo budashidikanywaho.
Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ridashaka kumva no kuvuga kuri we, kabone n’iyo wavuza ihembe.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (…)
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.