Umunyemari Mugambira ushinjwa koshya abantu kujya mu buraya yaburanishijwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura mu Karere ka Karongi rwaburanishije Mugambira Aphrodice ukurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya.

Hotel Golf Eden Rock.
Hotel Golf Eden Rock.

Urubanza rw;uyu munyemari, nyiri Hotel Golf Eden Rock, iri ku Kivu muri Karongi yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa 11 Kanama 2016.

Umucamanza yabanje kugaragariza abitabiriye urwo rubanza ibaruwa y’ubushanjacyaha yo ku wa 11/08/2016 isaba ku uru rubanza ruba mu muhezo.

Ubushinjacyaha muri iyi baruwa buvuga ko bwashingiye ku kuba hari abatangabuhamya bakoze cyangwa abagikorera muri iyi hoteli, kuba mu iburanisha haribugarukemo amagambo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina yagira ingaruka ku Muco Nyarwanda ndetse no kuba Mugambira akora ubucuruzi bikaba bishobora kugira ingaruka kuri bizinesi ze kandi atarahamwa n’icyaha.

Mugambira wari kumwe n’abamwunganira batatu ari bo Me Sam Nkubayingoga, Me Jerome Musafiri na Me Manirakiza Claude, yabanje kubazwa niba icyaha akurikiranyweho acyemera, avuga ko atakemera ndetse anabazwa icyo avuga kuri iyi baruwa y’ubushinjacyaha, avuga ko na we yifuza kuburana mu muhezo.

Nyuma y’iburanisha muri uyu muhezo, ryamaze amasaha abiri n’igice, urukiko rwemeje ko umwanzuro ku ifunga n’ifungura uzasomwa ejo ku wa gatanu saa yine.

Uru rubanza rwimuwe inshuro ebyiri, aho rwari kuburanishwa ku wa kabiri w’iki cyumweru, nyuma rwimurirwa ku wa gatatu, hageze na bwo rwongera kwimurirwa uyu munsi.

Mugambira Aphrodice yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya, gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoze ahatira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka