
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, nibwo Mugambira yongeye kugaragara imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi ajurira kudafungwa by’agateganyo, nyuma yo kumva ubujurire bwe urukiko rwemeza ko ruzafata umwanzuro kuwa Kane, nyuma y’iminsi ibiri.
Bitandukanye n’ibisanzwe, Mugambira yagejejwe mu Rukiko mu mwambaro w’imfungwa.
Abitabiriye urubanza basabwe gusohoka rukaburanishwa mu muhezo, nk’uko byagenze no mu rw’ibanze, gusa abarwitabiriye baza gutungurwa n’uko rurangiye batamenyeshejwe umwanzuro cyangwa ikindi gihe cyo kuwumenyeshwa.
Umwanditsi w’urukiko yavuze ko isomwa ry’umwanzuro kuri uru rubanza ari kuwa kane tariki 25 Kanama 2016 ku isaha ya saa munani.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko mu batangabuhamya harimo abagikora muri iyi hoteli ya Mugambira bikaba byakwica iperereza, rutera utwatsi icyifuzo cy’uko yarekurwa.
Mugambira kandi yari yasabye gutanga umwishingizi n’amafaranga y’ingwate angana na miliyoni 1Frw, ariko ntibyahabwa agaciro kubera imbogamizi zagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Icyaha akurikiranyweho cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Bivugwa ko yagikoze abwira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.
Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu iva ku magana 500Frw kugeza kuri miliyoni 2Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Tariki 12 Kanama 2016, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku cyaha aregwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|