Urubanza Umushinwa na bagenzi be baregwamo iyicarubozo rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko Rwibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19/08/2021 kugeza 23/08/2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uwari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda bakurikiranyweho kuba barafashe abantu babiri na bo bamukoreraga akazi k’ubuzamu, babavana mu Karere ka Nyamasheke babazana mu Karere ka Rutsiro ahitwa igorogota, ahantu bubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro.

Nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko uru rubanza rwasubitswe rwimuriwe ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kubaburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye abakubise umuturage bamuziritse ku giti

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda iherutse gutangaza ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko iyo Ambasade ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Icyakora iyo Ambasade yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko.

Iyo Ambasade kandi isaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugira ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyaka itanu irashize nigeze kubwira mu commisary wa Police
Mugatsata bwo bubakaga uriya muhanda bayoza intoki byondo nkaho bakoresheje imashini birambabaza ni Buka ko ntana mituel bafite yo kuzivuza l’età kwiye guhagukira bariya baswinwa
Nabagome nabibwiye Police irabwira ngo bazampa Fed back none ngiyo .

Mukwende yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka