Perezida Kagame yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umukoresha

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanditse kuri Twitter ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa witwa Diane Kamali wanditse kuri Twitter avuga ko yahohotewe ntahabwe ubutabera bukwiye.

Uwo mukobwa avuga ko tariki 16 Nyakanga 2019 yakubitiwe mu ruhame n’uwitwa Habumugisha Francis ufite ibikorwa by’ubucuruzi birimo na Televiziyo yitwa Goodrich TV.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ku wa 05 Nzeri 2019, Diane Kamali yavuze ko ikibazo cye yakigejeje ku rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko hakaba hari hashize amezi abiri, uwo ashinja kumuhohotera atarahanwa.

Mu bo uwo mukobwa yamenyesheje ko icyo kibazo cye kitakemutse harimo umukuru w’igihugu.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter amusubiza, Perezida Kagame yijeje uwo mukobwa ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa, bakamenya neza ibyabaye, hanyuma bakagifatira imyanzuro ikwiye. Yongeyeho ko byaba bitangaje niba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaba rwaragejejweho icyo kibazo, ariko ntirugikemure uko bikwiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwagize icyo ruvuga ku butumwa bw’uyu mukobwa, rusobanura ko ikibazo cye rwacyakiriye kandi ko rurimo kugikurikirana. Urwo rwego kandi rwamwijeje ko azahabwa ubutabera kuko ngo nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye na we yanditse ubutumwa kuri Twitter asubiza uwo mukobwa witwa Diane Kamali ko ashimishijwe no kuba RIB imwizeza ko irimo gukurikirana ikibazo cye, na we yongera kuvuga ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko cyangwa ngo arenganye abandi yitwaje ubukire cyangwa se umubano afitanye n’abafata ibyemezo.

Munsi y’ubutumwa Diane Kamali yanditse kuri Twitter agaragaza akarengane yakorewe, yongeyeho amashusho (Video) amugaragaza ari kumwe n’abandi bantu mu nama yari irimo n’uwo mugabo witwa Habumugisha Francis.

Muri ayo mashusho hagaragaramo umukobwa umwe uhagaze arimo kuvuga, noneho undi mugabo agahaguruka agakubita urushyi undi mukobwa wari wicaye akanamushikuza telefoni yari afite.

Diane Kamali asobanura ko ari we wakubiswe urushyi n’uwo mugabo wahagurutse ari we Habumugisha Francis, akanamwambura telefoni ye akayivunamo kabiri amuhora ko ngo ashobora kuba yaraketse ko arimo gufata amashusho ubwo yarimo atuka uwo mukobwa wari uhagaze.

Si ubwa mbere Habumugisha Francis avuzweho gusagarira abakozi akoresha kuko hari n’izindi nshuro bagiye bamushinja kubakubita, abandi bakamurega kuba yarabahaye akazi nk’abanyamakuru ariko akabakoresha mu bindi bikorwa bye birimo nko gukorera ‘massage’ abakiriya baba bayikeneye.

Kuba Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana byashimishije abantu batandukanye bari bababajwe n’ibyo iyi mukobwa avuga byamubayeho, ariko abandi bifuza ko ibibazo bikwiye kujya bikemurwa n’abandi babishinzwe bidategereje ko umukuru w’Igihugu ari we ubyikemurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Arikose umukoresha urwanamuruhame wenimukoreshaki?amafranga,iyo umuntu ayafite amutererezakwiyandarika nabiryozwe ubwoharinabandiyahemukiye none uwo amukozeho

didasi yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Arikose umukoresha urwanamuruhame wenimukoreshaki?amafranga,iyo umuntu ayafite amutererezakwiyandarika nabiryozwe ubwoharinabandiyahemukiye none uwo amukozeho

didasi yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Arikose umukoresha urwanamuruhame wenimukoreshaki?amafranga,iyo umuntu ayafite amutererezakwiyandarika nabiryozwe ubwoharinabandiyahemukiye none uwo amukozeho

didasi yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Uwo Dr afite indangagaciro zisebya abanyarwanda.Wagira ngo yakoze muri GTBank niho amabi nkayo aba!!!President uri mubyeyi,turashima Imana yakuduhaye!!!

Joly yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Nibyiza ko umukuru w’igihugu agiye gukurikirana ikibazo cyuriya mukobwa, ariko biteye impungenge niba ufite ikibazo wese cyizajya gikemuka ariko umukuru w’igihugu ariwe uhagurutse.so, abayobozi nibuzuze inshingano zabo uko bikwiye bareke gukomeza kugora umukuru w’igihugu aba yakoze akazi kenshi ntabwo azajya akora nibiri munshingano zabo.Ikindi RIB NATO abayobozi bayo barebe impamvu ikibazo cyuwo mukobwa cyitacyemutse vuba.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ndashima reta y’ubumwe bw’abanyarwanda aho igejeje ikora, munzego zitandukanye mu gihugu mu guca akarengane cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repuburika utajya wihanganira cg ngo yirengagize akarengane akariko Kose ndetse no kuri buri munyarwanda uwariwe wese, gusa nkanenga bamwe mu bayobozi cyane cyane binzego z’umutekano bakunda guhishira cg gukingira ikibaba bamwe bifite twita abakire kubera indonke babashakaho cg za Ruswa zudufaranga twintica ntikize baba babatamitse (bakamera nkabatamitswe ipamba) ndetse n’ irindi bakaribashyira mu matwi ku buryo batumva cg ngo bagira icyo bavuga ku kibazo abakene babagejejeho . Urwanda twifuza ni rumwe buri munyarwanda yibonamo kandi akaba ntawamurenganya yitwaje icyo aricyo cg icyo atunze. ndetse nabayobozi bagira ibintu ibyabo bagakora nkabikorera batarinze gutegereza ko umukuru w’igihugu abimenya cg ngo abikurikirane. Much respect to my President

Justin Hamudara yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Hari benshi bakwiye kurenganurwa bagasubizwa agaciro kabo

HABIMANA DONATIEN(RWAMAGANA) yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Uyu mukobwa icyemezo cyo kwandikira umukuru w’igihugu cyadushimishije twese cyne kuko nta we ukwiye kujya hejuru y’amategeko.Gusa akarengane kariho mu nzego zimwe na zimwe aho wagira ngo hari abafite ubudahangarwa budateganywa n’itegeko bagakora ibyo bishakiye bitwaje ibigo bikomeye bakoramo,bataretse no guzugura ibyemezo by’inkiko,kabone nubwo Batita Ku gaciro ubwabyo bibatesha.Uwo mubyeyi rero abo akwiye kurenganura ni benshi kandi imana imuhe umugisha.

HABIMANA DONATIEN(RWAMAGANA) yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka