Urubanza rw’Ubujurire ruzaburanishwa Rusesabagina adahari

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be rutangira kuburanishwa adahari kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022. Bararegwa kurema no kuba mu mutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN.

Rusesabagina Paul
Rusesabagina Paul

Ni nyuma y’impaka zagiwe ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2021 hagati y’Ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa ku bubasha bw’Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge (iri i Mageragere) kuko ubuyobozi bw’iyo gereza ari bwo bwamenyesheje Paul Rusesabagina ko agomba kwitabira urubanza rw’Ubujurire akabyanga.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Rusesabagina yahamagajwe mu rubanza mu buryo bukurikije amategeko, abunganira abaregwa(abavoka) bo bakavuga ko yahamagajwe n’Ubuyobozi bwa gereza butabifitiye ububasha.

Abunganira abaregwa bavugaga ko umuntu ufite ububasha bwo guhamagaza uregwa mu rubanza ari Umwanditsi w’Urukiko cyangwa Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.

Urukiko rw’Ubujurire rwahise rutangaza ku wa Mbere ko rugiye gusuzuma iyo nzitizi y’urubanza, rukaba rwagarutse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 ruvuga ko Umuyobozi wa Gereza afite ububasha bwo guhamagaza umuburanyi.

Urukiko rw’Ubujurire rwashingiye ku ngingo ya 50 y’Itegeko ryo muri 2013 rigenga Umurimo w’Abahesha b’Inkiko rivuga ko mu bahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga harimo n’Umuyobozi wa Gereza.

Urukiko rwashingiye kandi ku ngingo ya 98 y’Itegeko ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha iteganya ko ihamagara ritangwa n’Umuhesha w’Inkiko cyangwa Umwanditsi w’Urukiko.

Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje rushingira kandi ku ngingo ya 128 (igika cya mbere) y’Itegeko ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha iteganya ko iyo uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko ruburanisha adahari.

Umwanditsi mu rukiko rw’Ubujurire yakomeje agira ati "Urukiko rurasanga kuba Rusesabagina Paul yaramenyeshejwe n’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo ubifitiye ububasha, ko agomba kwitaba urukiko mu iburanisha ryo ku wa 17 Mutarama 2022 akaba ataritabye urukiko nta mpamvu, bigaragaza ko yahisemo kutitaba ku bwende bwe".

Yakomeje asoma icyemezo cy’Urukiko ati "Rwemeje ko Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afite ububasha bwo kumenyesha abaregwa bafungiwe muri Gereza ayobora ibyerekeranye no kwitaba urukiko, rwemeje ko Rusesabagina Paul yamenyeshejwe itariki y’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko, rutegetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa Rusesabagina Paul adahari".

Urukiko rwategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa 20 Mutarama 2022 guhera saa mbili n’igice za mu gitondo, ndetse rukaba rwanasubitse amagarama y’urubanza.

Rusesabagina Paul ni we wenyine utaritabye Urukiko rw’Ubujurire ku wa 17 Mutarama 2022, mu bareganwa na we kurema no kuba mu mutwe wa FLN ushinjwa ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka