Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire

Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.

Mu kwezi kwa Nzeri k’Umwaka ushize wa 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka, rwategetse ko Rusesabagina ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda hamwe na bamwe mu baregera indishyi z’ibyabo n’ababo biciwe mu bitero bya FLN byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019, bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire.

Abaregwa bose uko ari 20 barimo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman bari abavugizi b’Umutwe wa FLN bitabye urubanza, uretse Paul Rusesabagina wagumye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina ufungiwe muri Gereza ya Mageragere yanze gusinya ku nyandiko yahawe n’Ubuyobozi bwa gereza imuhamagaza kuzaburana kuri uyu wa Mbere, aho ngo avuga ko yahamagawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo uregwa yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko, kuko ngo inyandiko yanditswe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rusesabagina yagombaga gushyiraho umukono, yayishyikirijwe tariki 17 Ukuboza 2021.

Ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bahise basaba Urukiko gukomeza kuburanisha urubanza kabone n’ubwo Rusesabagina adahari, kuko ngo Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 128 ribyemeza.

Impaka zahise zivuka ubwo urukiko rwasabaga abunganira abaregwa kugira icyo babivugaho, bo bakomeje bagaragaza uburyo ihamagarwa mu rubanza rwa Rusesabagina ryagombaga kumugezwaho n’Umuhesha w’Inkiko aho kuba Ubuyobozi bwa gereza.

Me Ngamije Kirabo Guido wunganira bamwe mu baregwa yashimangiye ibyo bagenzi be bavugaga ati "Twumva ku bwacu igifite ishingiro mu gihe urukiko ruza kuba rwiherereye, ko rwasuzuma niba gereza koko ifite ububasha bwo kumenyesha (uregwa ko agomba kujya kuburana), ko tuzi ko Abanditsi cyangwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ari bo bamenyesha, mu gihe hagaragaye ko gereza ari yo yamenyesheje twumva byaba bitakurikije amategeko".

Ubushinjacyaha bwavuze ko ihamagara ryakozwe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rigashyirwa mu ikoranabuhanga inzego zose zirabimenya, ubuyobozi bwa gereza icyo bwakoze akaba ari ugusohora iyo nyandiko ku mpapuro igahabwa abaregwa bose kugira ngo bashyireho umukono bemeza ko bazitaba urubanza.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagize ati "Ntabwo kumenyesha ababuranyi byakozwe na gereza ahubwo ni Umwanditsi wabikoze hashingiwe ku ngingo ya 98 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya y’uko guhamagarwa bishobora gukoresha ikoranabuhanga, tugasanga rero igihe cyose uregwa yabimenyeshejwe muri ubu buryo, ihamagarwa riba rikurikije amategeko".

Umucamanza wari uyoboye iburanisha mu rubanza rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga yahise atangaza ko Urukiko ruzatangaza umwanzuro kuri izi mpaka kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 saa kumi z’igicamunsi.

Yanatangaje ko ibijyanye n’igihe urubanza ruzasubukurirwa na byo abantu bazabimenyeshwa.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka