Ubushinjacyaha bwerekanye imikoranire ya Rusesabagina na Nsabimana mu kwica abaturage muri 2018

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu y’ubujurire bwa Rusesabagina mu Rukiko Rwisumbuye ku ifungwa rye nta shingiro ifite, bitewe n’uko FLN yagabye ibitero i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018 ari we ngo wayitegekaga abinyujije kuri Nsabimana Callixte.

Paul Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bari babanje gusobanura impamvu aho bavuga ko Rusesabagina atari we wayoboraga MRCD, ko abarwanyi ba FLN b’iyo mpuzamashyaka bategekwaga gusa ba CNRD (imwe mu bigize MRCD) kandi ko buri shyaka ryigenga, ko Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi ko yafashwe bidakurikije amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa by’ibyaha Rusesabagina aregwa biri hagati y’umwaka wa 2009 na 2018, kandi byambukiranyije amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yombi (iryo muri 2012-2018, ndetse n’irya 2018 kugeza ubu).

Umushinjacyaha yagize ati “mu kwezi k’Ukuboza 2018 ni bwo habaye ibitero hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ni bwo imodoka zatwitswe, ni bwo hishwe abantu.

Ntabwo Paul Rusesabagina yakwitandukanya n’ibyo bitero kuko kuva muri 2015 kugera muri 2018, Paul Rusesabagina yari Perezida wa MRCD, kandi ni bwo hakozwe ibyaha byinshi bya FLN”.

Ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha

Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni we wari Perezida wa PDR Ihumure, Gen Wilson Irategeka akaba Visi Perezida wa mbere, Nsabimana Callixte yari Visi Perezisa wa kabiri wa MRCD, akaba n’umuvugizi wa FLN”.

Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Rusesabagina ni we wayoboraga inama akaba yarahabwaga raporo y’uburyo ibintu byakozwe, byose bigaragaza ko afite uruhare rukomeye muri ibyo bitero”.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko ibi byaha ndetse n’ibyo gutera inkunga y’amafaranga FLN byose Rusesabagina abyemera kandi akanabisabira imbabazi.

Ibijyanye n’uko Rusesabagina atagombaga kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda kuko ngo atari Umunyarwanda, ubushinjacyaha buvuga ko mu mwirondoro we bigaragazwa ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda bw’inkomoko, yaravutse ku babyeyi b’Abanyarwanda, uburyo yari yarabutakaje ngo habaye kwandika abisaba byonyine.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko indwara Rusesabagina arwaye isanzwe, itamubuza gufungwa by’agateganyo, kandi ko ubuyobozi bwa gereza bufite ubushobozi bwo kumukurikirana, ariko ngo iyo bibaye ngombwa umuntu akaremba, arasohoka akajya kwivuriza mu bitaro byo hanze ya gereza.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yamenyesheje ko urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina Paul ruzasomwa ku itariki ya 02 Ukwakira 2020, i saa munani z’igicamunsi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Politike iteka ijyana n’intambara.Si ibyo gusa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka