Rusesabagina yemeye ko yafashije FLN, ati “Mbisabiye imbabazi”(Video)

Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w’abarwanyi wa FLN inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri.

Yagize ati “Mu bibazo nabajijwe, ibyo nasubije ‘Yego’ ntabwo ari byinshi, ariko icyabazaga ngo ‘wafashije FLN’! Naravuze nti ‘Yego’ nafashishije FLN ibihumbi 20 by’amayero”.

Rusesabagina avuga ko atigeze atuma uwo mutwe gukora ubwicanyi, kandi ko mu byaha 13 aregwa hari ibyo atemera.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha 13 Rusesabagina aregwa bubishingira ku buhamya bw’abantu, ku nyandiko zitandukanye ndetse n’ibyo uregwa yihamiriza ubwe.

Buvuga ko amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa bya FLN, MRCD ya Rusesabagina yayanyuzaga kuri konti y’Umunyekongo witwa Baroka Christian hakoreshejwe uburyo bwa Western Union.

Umubitsi wa MRCD witwa Munyemana Eric hamwe n’uwitwa Ingabire Odette, bagaragazwa mu nyandiko z’ibigo bya Western Union na Money Gram, ko ari bo bohererezaga amafaranga FLN na Callixte Nsabimana wavugiraga uwo mutwe ari mu birwa bya Comores.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwahawe amakuru na Polisi yo mu Bubiligi yasanze muri mudasobwa ye, mu byo yivugira, mu nyandiko z’ibigo byohereza amafaranga mu mahanga, no mu buhamya n’inyandiko-mvugo bya Nsabimana Callixte.

Ibirego kandi bishingirwa ku buhamya bw’abarokotse ibitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe ndetse n’ubw’abana 82 babwiye ubushinjacyaha uburyo binjijwe muri FLN.

Ibirego kandi birashingirwa ku bivugwa n’ibitangazamakuru byo kuri internet (murandasi) birimo radio yitwa ‘Ubumwe’ ikorwaho n’uwitwa Mukashema Esperance, “Rusesabagina akaba amuhemba amadolari 300 buri kwezi”.

Nyuma yo kumva ko FLN yishe abantu i Nyaruguru na Nyamagabe, Rusesabagina yagize ati “Mbisabiye imbabazi, nsabye imbabazi iyo miryango ndetse n’igihugu muri rusange”.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha burega Rusesabagina runamusabira gufungwa by’agateganyo, ndetse n’abamwunganira bamusabira kuburana adafunzwe ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza, urukiko rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, saa munani z’igicamunsi.

Video: Richard Kwizera

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka