Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize P5 uburyo bari biteguye gutera u Rwanda

Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.

Major(Rtd) Mudathiru yayoboraga ibikorwa n’imyitozo mu Gisirikare cy’ihuriro ry’amashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki gisirikare cya bose ngo gikuriwe na Kayumba Nyamwasa ushinjwa ibikorwa bitandukanye by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Maj Mudathiru na bagenzi be baregwa ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ndetse no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Maj Mudathiru wigeze kuba mu gisirikare cy’u Rwanda yavuye mu gihugu yerekeza muri Uganda mu mwaka wa 2013, ajya kuba mu nkambi y’impunzi y’ahitwa Arua, akaba ari na ho ngo yahagurutse mu 2017 yerekeza i Mulenge muri Congo gutegura ibitero byo kurwanya u Rwanda.

Ntabwo ariko byaje kubahira (nk’uko Urukiko rwatangiye rubasomera imiterere y’urubanza) kuko we (Maj Mudathiru) hamwe n’abandi 24 baje gufatwa n’ingabo za Congo(FARDC), zibashyikiriza u Rwanda ku itariki 18 Kamena 2019, zibakuye muri P5, FDLR, RUD Urunana ndetse na FLN.

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye ruburanisha abo 25 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, rwiyongereyemo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abasivili babiri.

Hari Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Bararegwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu gushaka guhirika ubutegetsi no koshya abandi kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko imitwe aba barwanyi bose babarizwagamo ngo yakoreraga muri Congo(RDC) ibifashijwemo n’ibihugu by’abaturanyi, cyane cyane Uganda n’u Burundi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Maj Mudathiru yavuye mu Rwanda ku itariki 01/01/2013, aba muri Uganda yitwa impunzi, nyuma yaho Maj Higiro Robert, Capt Apollo Rubagumya (na we wahoze muri RDF), ndetse na Ntwali Frank (Muramu wa Kayumba Nyamwasa), bamwinjije muri RNC.

Maj Mudathiru ngo waje no kubyemererwa na Ben Rutabana, yahuriye mu nkambi ya Arua n’uwitwa Rtd Cpt Sibo, babwirwa ko igisirikare gishya bagiye kurema ngo kizakorera muri Congo muri Kivu y’Amajyepfo ahitwa Bijabo.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aba bagabo baje kuva mu nkambi ya Arua bagendeye ku byangombwa by’ibihimbano, baherekezwa na bamwe mu bagize igisirikare cya Uganda(CMI), banyura muri Tanzania n’i Burundi.

Abaregwa bakomeje basomerwa imiterere y’ibyaha, aho ngo bageze i Burundi bakakirirwa muri Transit Hotel i Bujumbura, kuko Kayumba Nyamwasa ngo yari yabateguriye inzira neza, amafaranga y’urugendo n’ibikoresho by’intambara bihari.

Muri iyo Hotel ngo bahahuriye n’uwitwa Col Sibomana, abahamagarira Colonel Nyamusaraba w’Umunyamulenge wayoboraga umutwe witwa Gumino bagombaga kujya bitorezamo mbere yo kujya mu birindiro.

Baje kujya muri Congo bahawe imbunda zo.ku bwoko bwa SMG 13, LMG ebyiri na NMG(machine gun) imwe, hamwe n’amasasu ibisanduku bine bya SMG, shene eshatu z’amasasu ya NMG, bajyana n’imodoka ebyiri hamwe n’abagabo barindwi baturutse muri FDU Inkingi, ari bo Schadrack, Venuste, Kayibanda, Naphtal, Nshimiyimana, Aimé na Panphille.

Bageze mu Bijabo ngo Rtd Sibo yahise aba umuyobozi, Mudathiru aramwungiriza, ashingwa imyitozo, ariko Kayumba Nyamwasa ngo yaje gufasha Gumino guhuzwa na P5, Colonel Nyamusaraba aba umuyobozi mukuru, yungirizwa na Sibo, Mudathiru ashingwa ibikorwa, Semahurungure ashingwa imyitozo, Richard ashingwa ibikoresho.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu kwezi kwa Mutarama 2019, Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo, Mudathiru n’uwitwa Richard, abaha gahunda yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo bakerekeza muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo begere umupaka wa Uganda kandi hafi y’u Rwanda.

Ibi byakozwe "kugira ngo batangire bya bikorwa by’iterabwoba bari hafi y’u Rwanda ndetse na Uganda ikabona uburyo bwo kubaha ubufasha buhagije.”

Ubwo Kayumba ngo yaje kubabaza ibikenewe, anaboherereza amadolari ya Amerika ibihumbi 12 anyujijwe kuri Western Union, abamenyesha ko yoherejwe na Ben Rutabana.

Ubushinjacyaha buvuga ko baje guhurira na Rutabana muri Kivu y’Amajyaruguru bageze ahitwa Kalehe, bakirwa n’ingabo za MRCD zitwa FLN ziyobowe na Gen Wilson Irategeka, ngo baraganira ababwira ko bo batangiye akazi, ibikorwa byahereye muri Nyungwe.

Maj Mudathiru n’abo bari kumwe ngo bakomereje i Masisi, baza kugwa mu birindiro bya FARDC bamwe bararaswa, abandi bafatwa mpiri.

Umushinjacyaha ati “Ni muri urwo rwego bafashwe bari kwegera hafi y’u Rwanda na Uganda kuko bari bijejwe ubufasha.” Icyo gihe barashwe na FARDC bamwe barafatwa, abandi bagenda bafatwa na MONUSCO, banashyikirizwa u Rwanda.

Mu rubanza Mudathiru na bagenzi be baburana bemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko ngo ntabwo bari bazi ko ari wo bagiyemo.

Urubanza rurakomereza mu Rukiko rwa Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2020 guhera saa mbili za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe narumiwe,ariko nka Rtd maj Habib wabaye mungabo z’urwanda n’imyaka afite nuko azi neza uko RDF yubatse inakomeye yari kuzakora gorilla akazafata igihugu kweri?Kugambirira gusenya ibyo wubatse ukiri umusore nt’amahoro wagira rwose,abanyarwanda bakwiriye kumenya ubwenge ntibumve ababashuka kuko intambara irasenya ntiyubaka,iri n’isomo no kubandi bakomeje gushukwa n’abitwa abanyabwenge bibereye mumahanga bakabakoresha munyungu zabo

innocent yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

rwabukumba yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka