Abasirikare batanu b’u Rwanda biyongereye ku baregwa kuba muri RNC

Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Rtd Maj Habib Mudathiru wari mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC) na bagenzi be 24, ariko hajemo n’abari bakiri mu gisirikare cy’u Rwanda baregwa gukorana na bo.

N’ubwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere, hiyongereyemo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abasivili babiri.

Aba ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat, hamwe n’abasivili ari bo Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Bararegwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu gushaka guhirika ubutegetsi no koshya abandi kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Abari basanzwe baburana bararegwa ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ndetse no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Maj Mudathiru hamwe n’abandi 24 bafashwe n’ingabo za Congo (FARDC) mu mwaka ushize wa 2019, bakaba barashyikirijwe u Rwanda ku itariki 18 Kamena muri uwo mwaka.

Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere. Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize P5 uburyo bari biteguye gutera u Rwanda. Kanda HANO usome inkuru yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka