Rusizi: Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 azira gusambanya abagore no kubica

Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.

Amakuru atangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda aravuga ko ku wa 10 Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaciye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16 icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake byakorewe abagore babiri. Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N’ubwo uwo mwana yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanyije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwazuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ese iyi nkuru ko idasobanutse imyaka 15 bahanishije uyu mwana ni mike ukurikije icyaha yakoze ese ko nta mazina bashyizeho nuguhishira umwicanyi cg ntazwi

Leon yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Imyaka 16 Gusa!!Uyu mwana Ni ruharwa.Icyo gihano aragikwiye rwose,ahubwo Ni uko yabaye umwana yari akwiye igihano cya burundu.

Gregoire yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ibi bintu nukuri birababaje kdi biratangaje.eeeee mbega amahano!umwana wimyaka 16agakora ibyaha bikomeye bityo?nukuri iyi si aho igeze si heza pe.turabe maso

Isaac niringiyimana yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka