Rusizi: Nzeyimana na bamwe mu bo bari bafunganywe bagizwe abere

Ku wa 22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bayihiki Basile wari umuyobozi w’akarere wari wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi, ndetse na Nzayituriki Théoneste wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu bitaro bya Gihundwe, ku byaha bari bakurikiranyweho byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uru rukiko kandi rwahamije icyaha cy’inyandiko mpimbano Ndamuzeye Emmanuel wari ushinzwe ubuzima mu Karere Rusizi na Muhawenimana Juliette wari ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha kuri abo babiri; Ndamuzeye Emmanuel yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe asubikirwa amezi 9, bivuga ko agomba gufungwa amezi 3, naho Muhawenimana Juliette we yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka gisubitswe. Aba bombi icyaha cyahamye kandi bagiye banakatirwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri buri wese.

Nzeyimana Oscar na bamwe muri bagenzi be bagizwe abere, abandi babiri bahamwa n'icyaha.
Nzeyimana Oscar na bamwe muri bagenzi be bagizwe abere, abandi babiri bahamwa n’icyaha.

Kuba abahamwe n’icyaha bagiye basubikirwa igifungo ngo ni uko icyaha bakoze kitagize ingaruka zikomeye ku bantu, gusa iyo usubiyemo icyaha kimwe nk’icyo usubizwa ibyo bihano.

Kuba kandi urukiko rwagize abo bahoze ari abayobozi abere ngo ni uko batagambiriye gukora icyo cyaha kuko bagiye basinya raporo zakozwe n’abandi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nibyiza kuba batashye kuko ucukumbuye ntanumwe wasigara ahubwo bibabere isomo kuko gutekinika nindwara yashegeshe abayobozi benshi kubera imihigo

nkubito yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

urukiko rwakoze akazi karwo neza

mahoro yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka