Rusizi: Yishwe n’abagizi ba nabi nyuma yo gusambanywa

Mukandabasanze Dorothee w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro rishyira tariki 23/09/2014 aho bamwishe bamunigishije igitenge yari yambaye nyuma yo kumusambanya.

Uyu mugore yari asanzwe ari umupfakazi kuko yapfushije umugabo mu bihe bishize, ariko bikaba byavugwaga ko yacyuwe n’umugabo witwa Nikuze Nicolas, utuye mu mudugudu wa Gatanga, akagari ka Karenge, muri uyu murenge na we ukekwa mu rupfu rwa nyakwigendera; nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Riwmbogo.

Uyu mugabo ngo yari ari mu kabari aho yanyweraga hamwe n’abandi kuri santeri y’ubucuruzi ya Gishoma, ngo bigeze saa tatu n’igice z’ijoro arataha ariko bamwe mu bagabo basangiraga inzoga baramukurikira aho yanyuze ataha mu gashyamba kari mu mudugudu wa Gatanga hafi y’aho yanyweraga ari na ho basanze umurambo mu ma saha ya saa moya za mu gitondo.

Nyakwigendera ngo ashobora kuba yishwe amaze gusambanywa kuko basanze yambaye ubusa atwikirijwe kimwe mu bitenge yari yambaye, umwe mu myenda y’imbere yari yambaye bawumushyize mu kanwa undi uri iruhande rwe, aho iruhande rwe hari n’udukingirizo twakoreshejwe.

Umurambo wabanje kujyanwa mu bitaro bya Gihundwe ngo harebwe mu by’ukuri icyo nyakwigendera yaba yazize iperereza rikaba rigikomeza, icyakora ngo hamaze gutabwa muri yombi abantu icyenda mu bakekwa muri urwo rupfu uwa 10 akaba agishakishwa.

Uhagarariye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba superintendant Emmanuel Hitayezu yavuze ko polisi y’igihugu ikomeza iperereza kuri uru rupfu kugeza abo bagizi ba nabi bafashwe bose bagashyikirizwa ubutabera.

Anatanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda urugomo runavamo ubwicanyi nk’ubu kuko ababikora nta nyungu babikuramo ahubwo bihombya bo ubwabo, bagahombya imiryango yabo bataretse n’igihugu muri rusange kuko imirimo y’iterambere ry’ubukungu bakoreraga igihugu baba batakiyikoze.

Nyakwigendera asize abana babiri, umwe w’imyaka 10 n’undi w’imyaka 8 y’amavuko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuribirababaje ubwicanyi burarenze uriyamugore warayeyishwe wa cyangugu bakurikiraneneza wasanga nuriyamugabowe abifitemo uruhare. Murakoze.

Ntaganzwa Kalim yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka