Rulindo: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we

Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44, ukurikiranyweho kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste

Ni ibyabaye ahagana mu ma saa yine n’igice z’amanywa ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022, ubwo aba bombi bari mu murima bahinga baza kutumvikana aribyo byaje kuviramo umugabo gukubita ifuni umugore we, aratabaza ariko abaturage bahagera basanga yashizemo umwuka.

Nzeyimana yagize ati “Abaturage baratabajwe bagiye basanga umugabo yakubise umugore ifuni, mu musaya ariko bamujyanye kwa muganga yamaze gushiramo umwuka”.

Akenshi ahaboneka amahano nk’ayo usanga ari amakimbirane aba azwi n’abaturanyi cyangwa se inzego z’ubuyobozi ariko kuri iyi nshuro siko bimeze, nk’uko Nzeyimana abivuga.

Ati “Ni amakimbirane tutari dusanzwe tuzi nk’ubuyobozi, baracyocyoranye biguma mu miryango, yewe bari babyutse bakorana imirimo, noneho ubwo umugore yiteguraga agiye kujya gusenga, nibwo umugabo we yakoze igikorwa kigayitse aramwica”.

Uwo muyobozi avuga ko aba bombi babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, bari bamaranye imyaka 18 babana ndetse bafitanye abana batatu.

Nzeyimana asaba abaturage ko mu gihe bagize kutumvikana bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo.
Ati “Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, aho abantu babonye ubushyamirane cyangwa ubwumvikane buke mu muryango, kwihutira kubimenyesha ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo, mu gihe byanze hagakurikizwa inzira z’amategeko bakabatandukanya aho kugira ngo bakore amahano”.

Ni umuryango ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Kiziranyezi.

Nzeyimana asoza avuga ko nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Rutongo, nyuma akaza gukurwayo akaba yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022.

Inkuru bijyanye:

Rulindo: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburanishirijwe mu ruhame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumugabo nahamwa nicyaha cyokwica ikiremwamunu bamuhane byinangarugero.

Hategekimana jean Bosco yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka