Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy’inzu ya Muhizi gikemuka mu minsi itatu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yakiriye ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage, hakabamo ibyo yahaye iminsi itatu ngo bibe byakemutse, harimo n’icya Muhizi Anatole.

Perezida Kagame yasabye ko ibibazo by'abaturage bikemuka bwangu
Perezida Kagame yasabye ko ibibazo by’abaturage bikemuka bwangu

Icyo kibazo cyabajijwe na Muhizi Anatole waturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ni icyo avuga ko yambuwe inzu ye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ifatanyije n’Ikigo cy’ubutaka.

Ati “Nyakubahwa Perezida naguze inzu muri 2015, ifite ibyangombwa byose ndetse yari ifite ibipapuro bya RDB ko itatanzweho ingwate, na noteri w’ikigo cy’ubutaka anyemerera kugura, ko nta kibazo inzu ifite. Tugeze mu gihe cyo gukora ihererekanya (mutation), BNR ibuza ikigo cy’ubutaka kumpa ibyangombwa kuko uwo twaguze ngo yari umukozi wa BNR kandi yayibye”.

Muhizi yasabye Perezida Kagame kumurenganura kuko iki kibazo cye nta rwego rw’ubuyobozi atakigejejemo bakamubwira ko kigiye gukemuka, ariko ntibishoboke kugeza na n’ubu akaba atarandikwaho iyo nzu ye.

Muhizi yibukije Perezida Kagame ko iki kibazo cyigeze kumugezwaho ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2017, icyo gihe Perezida Kagame yagishinze Dr Mukabaramba Alivera ngo agikemure, ariko Muhizi aza guhabwa igisubizo ko ari ukwiyambaza Imana, ko BNR yabihakanye kumuha iyo nzu.

Ati “Ikimbabaza ni uko nta rwego rw’ubuyobozi butazi iki kibazo kuva ku rwego rw’akarere kugeza k’urw’umuvunyi ndetse hari n’Abadepite baje ku Karere ka Kamonyi, mbasobanurira icyo kibazo bataha bambwiye ko kizakemuka vuba ariko na n’ubu ntikirakemuka”.

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, gukurikirana iki kibazo kigakemuka mu gihe kitarenze iminsi itatu, Muhizi akandikwaho inzu ye.

Ibindi bibazo byagejejwe kuri Perezida Kagame yabihaye umurongo w’uburyo bigomba gukemurwamo, ndetse anemerera abo baturage guhabwa inkunga zibunganira mu bikorwa byabo.

Mugabe Eric ni umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rusizi waciye mu buzima bwo mu muhanda, aza kubukurwamo n’umupolisi ubwo yafatwaga mu mukwabu wo gufata inzererezi.

Uyu Mugabe yaje kuvamo umugabo uhamye ndetse aza no kwiga abasha gukora umushinga wo kubaka ishuri abikuye ku nama Perezida Paul Kagame yahaye urubyiruko ko arirwo maboko y’ejo hazaza.

Mugabe yarizigamiye abasha kubika miliyoni 9 hanyuma agira igitekerezo cyo kubaka ishuri ryo kwigiramo ryitwa Hope Academie.

Mugabe yasabye Perezida inkunga yo kumufasha gukomeza kubaka andi mashuri, ndetse akagura ibikorwa bye by’uburezi.

Perezida Kagame yamwemereye inkunga ndetse amubwira ko agomba kwegera Minisiteri y’Uburezi, akayigezaho uwo mushinga we ikamufasha kwagura ibikorwa bye.

Ikindi kibazo Perezida Kagame yasabye ko gikemuka vuba ni icya Koperative Gisuma Coffee ikorera mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke, ihagarariwe na Nshimyumukiza Philemon, wagaragaje uburyo iyi koperative yakorewe uburiganya n’uwitwa Habiyambere Guillaume, waje aturutse i Kigali avuga ko afite kompanyi yitwa Hidden Wealth, abiba miliyoni 46 n’ibihumbi 158.

Iki kibazo Nshimyumukiza avuga ko cyagiye mu nkiko z’ubucuruzi ziherereye i Huye na Kigali, baramutsinda bategeka ko imitungo ye ifatirwa akishyura iyi koperative, bageze mu kigo cy’ubutaka ndetse no muri RDB, basanga uwo mugabo imitungo ye ngo atarigeze ayiyandikishaho ahubwo ko yanditse ku bandi bantu.

Perezida Kagame yasabye RDB kugenzura aho imitungo y’uwo mugabo Habiyambere yanditse kugira ngo yishyure Koperative amafaranga yayibye.

Ibindi bibazo Perezida yasabye abayobozi b’akarere ndetse n’abandi babifite mu nshingano kubikemura, ibikeneye ubufasha kugira ngo bikemuke birimo icy’abaturage basenyewe n’amazi y’imvura kubera ikorwa ry’umuhanda, ndetse n’icy’umunyeshuri ufite ubumuga yemereye kujya mu buyobozi bw’akarere bakamufasha no gusubira mu ishuri.

Perezida Kagame yasabye abayobozi batandukanye kujya bakemura ibibazo by’abaturage badategereje ko babimubwira nk’ibibazo byananiranye, kandi byoroshye kubonerwa igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri nikeshi abayobozi bareganya rubanda rugufi bitwajeko bari hejuru yabo, gusa hejuru yu mugabo harundi bajye bitonda, Pezida wacu nyakubahwa perezida kagame Imana imuhaze uburame kuko ibyo akora byanyuze imitima yacu, Kandi tumurinyuma mubyo agambirira kutujyezaho byose.

Nsengiyumva Jean cloude yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka