Raporo ya muganga irabeshyuza bimwe mu bimenyetso bitangwa n’umwana ushinja Padiri kumusambanya

Mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bimenyetso byamushinjaga hari ibyavugwaga afite ku mubiri we, ariko raporo ya muganga igaragaza ko ntabyo afite.

Urwo rubanza rw’ubujurire rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze tariki 09/6/2020 saa cyenda, nyuma y’uko Padiri yari yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, agahitamo kujurira.

Dukuzumuremyi ni Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Mbogo iherereye mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, aho ku itariki ya 15 Gicurasi 2020 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Ubwo yageraga mu rukiko mu mwambaro w’ibara rya Rose aherekejwe n’abunganizi mu by’amategeko babiri n’Abihayimana banyuranye, yatanze impamvu zinyuranye asaba kurekurwa akaburana adafunze.

Padiri ubwo yahabwaga ijambo, yavuze ko icyo atishimiye ari uburyo urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwamuhaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ntacyo rushingiyeho, nyuma y’uko atanze ingingo zimurenganura.

Ngo kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mwana atwite, ngo ntabwo ari ibimenyetso bifatika byagombaga gushingirwaho n’urukiko bihamya Padiri icyo cyaha, avuga ko ADN ari yo yonyine yakagombye gushingirwaho bemeza ko inda ari iya Padiri cyangwa se ko atari iye.

Padiri yahise yunganirwa na Avoka we witwa Icyitegetse Gaudence, wavuze ko uretse kugendera kuri ADN, hari n’ibindi bimenyetso urukiko rwirengagije aho ushinja Padiri kumusambanya, yaburanye yemeza ko Padiri asiramuye mu gihe Raporo ya Muganga igaragaza ko Padiri adasiramuye.

Agira ati “Ushinja Padiri avuga ko asiramuye mu gihe muganga yemeza ko adasiramuye, Nyakubahwa Perezida ibyo mwe murumva nta guhuzagurika kurimo kw’abagamije guharabika Padiri?

Yagaragaje kandi ko umwana yavuze ko yasambanyijwe na Padiri mu Kwakira 2019, ubu ibisubizo byo kwa muganga bikaba byemeza ko umwana afite inda y’amezi atanu.

Agira ati “Ni gute umuntu wasambanyijwe mu kwezi kwa cumi, ubu mu kwezi kwa gatandatu yaba atwite inda y’amezi atanu nk’uko ibisubizo bya Muganga byabigaragaje, ikaba igaragaza ko inda izavuka mu kwezi kwa munani?”.

Ikindi uwo mwunganizi yagarutseho ngo ni uko itariki uwo mwana avuga ko yasambanyijwe na Padiri, icyo gihe Padiri yabaga i Kigali ati “Ubwo se inda uwo mwana avuga ko yatewe na Padiri, yaba yaranyuze mu muyaga?, mu kuvimvika ibinyoma by’uwo mwana, urukiko rwahise rugaragaza impamvu z’uko uwo mwana ngo yaba yaribeshye, kandi urukiko rushingira ku byavuzwe na nyiri ubwite”.

Uwo mwunganizi abajijwe ku bucuti Padiri yari afitanye n’ababyeyi b’uwo mwana kugeza ubwo Padiri abafasha, yasubije ko ababyeyi b’uwo mwana bigeze kuba abayobozi muri Sikirisale, avuga ko nta mpamvu batari kumenyana na Padiri, ndetse yerekana n’ikaye ya Paruwasi yandikwagamo amazina yose y’abahabwaga inkunga ya Paruwasi.

Nyuma y’ibyo bisobanuro, Ubushinjacyaha bwahawe ijambo, Umushinjacyaha Museruka John atanga impamvu zinyuranye zashingiweho mu kwemeza ko Padiri yasambanyije uwo mwana.

Ati “Hari impamvu zikomeye zituma Padiri ari imbere y’urukiko, gupima ADN ngo hamenyekane ko ari we wateye uwo mwana inda natwe twarabyifuje, Imana nidufasha izakorwa Padiri nagira ibyago umwana akavuka ari uwe bizaba ibindi, nataba uwe ubwo azarenganurwa kuko na Yezu yararenganyijwe aricwa, ubwo Padiri azihangane”.

Agaruka ku bijyanye n’umunsi umwana ashinja Padiri ko yamusambanyijeho, kuba udahura n’isuzumwa ryakozwe na muganga, Umushinjacyaha yemeza ko umwana yasambanyijwe na Padiri inshuro enye, niho ahera avuga ko hatakwitabwa ku itariki yasamiyeho.

Ku bijyanye no kuba Padiri ashinjwa n’umwana ko asiramuye, Umushinjacyaha yemeje ko kumenya umuntu usiramuye n’udasiramuye mu gihe igitsina cyafashe umurego bidashoboka.

Ati “Umwana ati Padiri arasiramuye, Muganga ati Padiri ntasiramuye. Iyo igitsina cyagize ubushake ntushobora kumenya umuntu usiramuye n’udasiramuye. None niba umwana yarabonye Padiri muri icyo gihe cy’ubushake akabona ko asiramuye, ni gute umwana yari kubitandukanya?”

Umushinjacyaha yagarutse no ku byo umwana yatangaje agaragaza imiterere y’icyumba Padiri abamo.

Yagize ati “Kuba Padiri yireguye avuga ko mu byumba byabo bitunganywa n’Abarayiki, akaba ari cyo aheraho yemeza ko umwana yari kugaragaza imiterere y’icyumba cye wakwibaza uburyo umwana yamenye icyumba cya Padiri n’ibikirimo byose, ahateretse akameza, amavuta yisiga…, ubwo ni gute umwana yamenya amabanga yose y’icyumba cya Padiri atarakigiyemo?”

Ubushinjacyaha bwagarutse no kuri Padiri Marius ubana na Padiri uregwa muri Paruwasi, aho amushinja imyitwarire mibi yo kuba yarigeze gutera inda n’undi mugore wabakoreraga.

Ati “Padiri Marius byo ibanga yararimennye, ariko byari ngombwa kuvuga ukuri mu rukiko, Imana imubabarire nta kundi yari kubigenza yagombaga kuvuga amafuti ya mugenzi we.”

“Nkibaza niba abapadiri bashinzwe kwirirwa batera inda bikanyobera. Ibyo umucamanza yakoze ategeka ko Padiri afungwa iminsi 30 ni byo nanjye iyo mba mu mwanya we nari gukora.Padiri nafungwe naho ibyo kuvuga ngo dutegereze ADN mu mezi atatu umwana asigaje ngo abyare si byo”.

Uwo mushinjabyaha yatanze ingero zijya gusa n’iz’uwo mupadiri uregwa, aho yavuze ko hari n’abandi bapadiri bagiye barekurwa n’urukiko bikarangira batorotse.

Ati “Umupadiri umwe wa hano i Musanze wakurikiranwagaho icyaha cyo gusambanya umugore, twaramurekuye, ariko bwakeye yuriye indege kugeza na n’ubu ntituzi irengero rye. Hari n’undi w’i Byumba na we agifungurwa ngo aburane ari hanze yahise yurira Rutemikirere aragenda, Abapadiri nguko uko bakora”.

Nyuma yo kumva Ubushinjacyaha, Padiri n’abamwungirije bongeye guhabwa ijambo, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro.

Mu ijwi riranguruye Padiri Dukuzumuremyi yatesheje agaciro ibyo ubushinjacyaha bwari bumaze kumushinja ati “Iyo Umushinjacyaha John avuga ku byo kutamenya usiramuye n’udasiramuye, ni gute umuntu mwaryamana inshuro enye ntumenye imiterere y’igitsina cye?, Muyobozi w’Urukiko muzakurikirane n’ubushishozi mugere n’aho nkorera, ibyinshi mu byo nzira muzabimenya”.

Ibyo kumenya imiterere y’icyumba cya Padiri, yavuze ko iyo Padiri yoherejwe muri Paruwasi, asangayo ibyangombwa byose kandi ntaba azi uburyo byashyizwemo, ngo ni yo mpamvu hatagombye gushingirwa ku byo umwana atangaza kuba azi ibiri mu cyumba cya Padiri.

Padiri kandi arashinja ubufatanyacyaha umukobwa wakoraga isuku muri iyo Paruwasi, aho baherutse kumusezerera kubera imyitwarire mibi yakomeje kugaragaza amena amabanga yose ya Paruwasi.

Ati “Umukobwa umwe mu badukoreraga yagendaga avuga byose muri Paruwasi, ndetse na kontaro ye yararangiye turamusezerera. Ndifuza ko mwandekura kandi nzajya nitaba mu gihe cyose munshatse, nubwo mwajya mumpamagara kabiri mu cyumweru ndahari, mumfashije rwose mwandekura”.

Ibindi yagaragaje ni uko umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu kagari ka Mbogo witwa Blandine, ngo mu buhamya yatanze yagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi azwiho ingeso nziza, ko adashobora gukora icyaha ashinjwa.

Umwe mu bunganira uregwa kandi, yavuze ko urukiko rudakwiye kugira impungenge zo kurekura Padiri ngo aburane ari hanze, kuko hari n’umwishingizi ufite umutungo ufatika.

Ati “Umwishingizi witwa Mwunguzi Theoneste ni nyiri isosiyete yitwa Kigali Coach, ni umugabo utunze kandi w’inyangamugayo, icyemezo cya RRA cy’uko asora neza nimugikenera turagishaka.”.

Bagaragaje n’undi mwishingizi wari muri urwo rubanza, aho yemera gushinganisha imodoka y’agaciro ka Miliyoni 150 mu rwego rwo kumara urukiko impungenge, mu gihe Padiri yaba arekuwe.

Bagaragaza ko gufunga Padiri azira kuba yarafashaga umuryango w’uwo mwana, ari kimwe mu buryo bwo guca intege ibikorwa by’ubufasha ku batishoboye butangwa na Paruwasi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Arko tuvugishe ukuri!,umuntu asambanywa incuro 4zose ntavuge ?kuki yasambanyijwe incuro ya mbere ntarege ko bamukoreye violence! Nimwumve padiri ibyo avuga,nineho mutegereze ADN

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

1. Ubutabera nibuhabwe ubukwiye[hano bigaragara ko hari ubugambanyi bwakorewe Leonard, buhuriweho na Padiri mugenzi we ndetse n’aba bakobwa bombi, ndetse uwashaka yanabakurikirana rwose.
2. Abanyamakuru nimugaragaze ubunyamwuga: ni gute usanga inkuru mu binyamakuru bitatu hose ari copy paste!? Nta banditsi mufite ku buryo umuntu umwe ari we wandikira ibinyamakuru byo mu Rwanda koko?

Pius yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Kuba ibihumbi by’abapadiri n’abasenyeri bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Uyu mupadiriibigaragara ararengana pe kuko aba muzi n’umuntu urangwa no gusabana cyane n’abakristu baramukundaga cyane gusa abazi uwo mukobwa nuko yarasanzwe afite imyitwarire itari myiza.Reka reka dutegereze ibizava mu butabire ariko naba umwere azakurikirane umuryango wuriya mwana.Niyihangana na Yezu yarababajwe Imana izakora ibitangaza.

Patrice yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Padiri nahabwe ubutabera rwose ararengana. Nigute waryamana numuntu inshuro4 utaramenya imiterere y’igitsina cye .ubutabera nibitangwe rwose

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Intambara yo kurenganya abapadiri, kubabeshyera no kubaharabika yongeye yagarutse na none? Nkurikije uko nzi Padiri Mukuru wa paroisse Mbogo Padiri Léonard, ibyo ashinjwa nuwo mwana ntiyabikora. Ikindi iyi nkuru ishyize hanze umushinjacyaha n’amarangamutima ye n’ububasha buke bwe ndetse naho abogamiye. Padiri nahabwe ubutabera akwiye nkundi muntu wese usanzwe kandi dusabire Kiliziya cyane cyane muri ibi bihe.

Eric yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ibyo rwose birasanzwe ahubwo babahe uburenganzira barongore nkabandi Bose kuko mfite ubuhamya bukomeye nanjye nzabushyira Ku mugaragaro

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Uwamwana ntakuri njye mubonana kumenya mucyumba cya padiri nibintu byoroshye ariko wasobanura Ute ukuntu waryamana numuntu inshuro 4 ntumenyeko asiramuye cg adasiramuye ikindi mbaza kuki atamureze akimusambanya bwambere?mvumvikaneko asanzwe Ari umusambanyi umuntu wasambanijwe 4ntarege ntacyakemezako atasambanaga nabandi mureke dutegereze DAN zumwana kuko ndumva harimo nakarengane

Uwacu yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ok!!Leta y’uRwanda nitangire inahane aba bakobwa b’abangavu bishora mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato.Ngo Inshuro 4 zose,ese uwo mukobwa yasubiragayo atazi icyo agiye gukora.Hakomwe urusyo n’ingasire itibagiranye.

Jonson yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ukurikije ibyo dusomy padiri yaragambaniwe pe...kko ntakuntu waryamana numuntu 4fois ukaba utazi ko asiramuy cg adasiramuye.

Ikindi niba padiri asanga icyumba gisettinze biroroshye ko umuntu yatanga amakuru uko hameze undi akabivuga nkuwahageze.

Uwo mupadiri babana,uwo mukobwa birukanye,nababyeyi biyo ndaya yumwana bose bagambaniye padiri

Bb yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ibyo bintu byabapadiri barya abana babandi bitwaje ngo bar gufasha ntibikwiye rwose ubundi se bagiye bashaka abagore aho kugirango bandavurire kubana baba nyarwanda akwiye igihano ca 25 years kugirango nabandi bapadiri bafite utugeso tubi nkutwo barebereho kuko aba asebya yezu kristo

Antonio born yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Nkawe koko ubu ushingiye kuki uca urubanza...uko bishobok ko yabikora ninako habaho kugambanirwa akazira ibyo atakoze.

Bb yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Padiri Leonard ni inyangamugayo ntabwo ibyo bintu yabikoze pe narekurwe Urukiko rugireubudhishozi.turagusabira komera !

Ruhimbaza yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ukuri ko mu isi ya none kugiye kuzaba inzozi koko?Ukurikije imishinjirize n’imyiregurire n’umwana w’igitambanuga arabona ko padiri arengana kabisa. Uwo mupadiri babana yaramupangiye hamwe n’uwo mukozi wirikanywe n’abandi bamwanga. Mukurikirane icyo bamuziza. Ngo na Yezu yararenganye ngo na Padiri azihangane? Iyo mvugo yuzuyemo ubuswa bwinshi. Ahubwo Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho itegeko rifunga umuntu ubeshyera undi agafungwa nyuma bikagaragara ko arengana. Ikindi umuntu wafunzwe arengana akwiye kujya ahabwa amfr y’impozamarira hakurikijwe igihe yafunzwe n’ibyo yahombye bitewe nibyo yakoraga. Murakoze.

TUYISENGE HAMILCAR FIDELE yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Aha uvuze ukuri nanjye nasabira uwarenganijwe impozamarira yicyo gisebo aba yatejwe kabisa biba bibabaje cyane

Dusabe yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Reka dutegereze imyanzuro y’urukiko, gusa uwo mwana nawe yabaye indaya akiri muto pe, Nyagasani database arenganure abarengana kuko niwe uzi ukuri kuri mu mutima yabo🙏

Ange yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka