Musanze: Basinyishijwe ibyo batazi bibaviramo gukurwa mu mitungo yabo

Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ikomeje kunyagirirwa hanze nyuma yo gusohorwa mu nzu zayo, aho ngo bazira amasezerano y’ubugure basinyishijwe kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Bari mu gahinda ko gusohorwa mu nzu zabo ku byo bita akarengane
Bari mu gahinda ko gusohorwa mu nzu zabo ku byo bita akarengane

Mu gitondo cyo ku wa 16 Werurwe 2021, ngo nibwo iyo miryango yatunguwe no kubona umuhesha w’inkiko, ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano basabwa gusohora ikiri mu nzu cyose ahasigaye bakava mu nzu z’abandi, ari nabyo byabatunguye habaho imirwano kugeza ubwo bamwe mu bagize iyo miryango bambitswe amapingu babona gusohorwa mu nzu.

Ubwo Kigali Today yageraga ahabereye icyo kibazo, baba abagize iyo miryango ndetse n’abaturanyi bariho basakuza bavuga ku karengane bakorewe ko kwamburwa inzu zabo, dore ko inzugi n’amadirishya byamaze gukurwaho, abo baturage bakaba bari hanze.

Impamvu nyamukuru yateye abo baturage kwamburwa ibyabo, ngo ni ubugure bwabayeho aho bagurishije igice kimwe cy’ikibanza cyabo kigurwa n’umuturanyi wabo witwa Manene Ladislas, mu rwego rwo kwikenura ariko ntihabaho guhinduranya ngo ubutaka bwandikwe k’ubuguze bukomeza kwandikwa ku bo bwari bwanditseho.

Uuryango wa Kajyambere Silas, uvuga ko mu kujya guhinduza icyemezo cy’ubutaka ari bwo ngo bamukubiranye bamufatanya no kutamenya gusoma no kwandika, uwo Manene waguze ubwo butaka afatanya n’uwitwa Gitangaza wari ugiye kugurira Manene, ngo bamusinyisha inyandiko ivuga ko Kajyambere yagurishije ubutaka bwose.

Bakomeje kurara hanze
Bakomeje kurara hanze

Ati “Manene Ladislas yaraduhamagaye ngo tujye ku karere kubahinduriza ubutaka ngo bakureho ubwabo dusigarane ubwacu, tugezeyo bicara ahantu mu cyumba baravuga ngo bamaze kubihindura ngo dusinye njye n’umugore wanjye turasinya. Bagiye gutaha ndavuga nti njye icyemezo cy’ubutaka bwanjye ko mugisigaranye biragenda bite kandi ntaragurishije ubutaka bwanjye bwose?”

Arongera ati “Barambwiye ngo icyemezo cy’ubutaka bwawe uzagisanga ku murenge, urumva ko bandebye mu gihorihori niyo mpamvu nsaba ko bandenganura. Ubu nibwo bazanye abahesha b’inkiko bansohora mu nzu n’umuryango wanjye, ubu turi kwangara hano hanze”.

Umugore we avuga ko ubwo abahesha b’inkiko babasohoraga mu nzu, we ngo yanze gusohoka bamusohora bamwambika amapingu nk’uko abivuga.

Ati “Nabonye bari ku dusohora ndanga banyambika amapingu baranterura baroha hanze, nabonye bikomeye nshobora no gupfa ndabinginga nti noneho ni mumpe icumbi, baranga bajya kunyuriza imodoka bigeze aho amapingu bayankuramo. Rwose Imana yo mu ijuri niyo ibizi ntabwo iyi sambu twigeze tuyigurisha, Leta n’idutabare iturenganure idusubize ubutaka bwacu”.

Inzu babagamo bamaze kuzikuraho inzugi
Inzu babagamo bamaze kuzikuraho inzugi

Abo baturage bavuga ko kuba ibyo byose byo guhinduza ubutaka byarakozwe, ari uko umwana wabo yari amaze kubona akazi ka kure y’iwabo, ngo niyo mpamvu babafatiranye vuba ngo ataza kugaruka akababuza gusinya.

Uwo muhungu wabo witwa Habineza Aphrodis avuga ko bagurishije igice gito cy’ubutaka bwabo, ngo yari ahari ariko ngo yatunguwe no kumva ko ubutaka bwabo bwose babutwaye.

Ati “Aha narahavukiye twahatuye kuva kera ndahakurira na bashiki banjye bose, Papa yari afite ubutaka bunini bigeze aho agurishaho igice gitoya, akigurisha umusaza witwa Manene Ladislas. Manene yaje kugurira n’abaturage twari twadikanyije, nyuma nibwo haje umugore witwa Igitangaza Anne Marie n’umugabo we w’umuzungu witwa Hendick mu mwaka wa 2014 baza bashaka kugura ubutaka”.

Avuga ko uwo muzungu akimara kugura ubutaka yabwandikishije kuri uwo mugore we nyuma barashwana baratandukana ariko babanza kujya mu nkiko umugore yamburwa bwa butaka bwandikwa kuri wa Muzungu.

Ngo ubwo umuzungu yashakaga guhinduza ibyemezo bya bwa butaka ashaka ko bumwandikwaho nyuma yuko bwari bucyanditse ku baturage Manene yaguriye ngo byabaye ngombwa ko bose batumizwa ku karere mu rwego rwo gusinya ko ubutaka butakibanditseho.

Ngo n’ababyeyi ba Habineza bagiye gusinya ariko ngo kubera kutamenya ibyo basinyiye babasinyisha ko bagurishije ubutaka bwose, cya gice cyasigaye nacyo baragitwara nk’uko Habineza Aphrodis akomeza abivuga.

Ati “Manene akimara kugurisha uwo muzungu n’umugore we bwa butaka yaguze n’abaturage, abo baturage barimo n’ababyeyi banjye babasabye gusinya ariko badahinduje ngo bakureho bwa butaka bwabo bwasigaye. Kubera ko batari bazi gusoma barasinya naho ntibakuyeho bwa butaka bwabo, nyuma dutungurwa no kubwirwa ko tuva mu nzu zabo ngo ubutaka bwose bwaguzwe, ubu batujugunye hanze”.

Mu gihe abo baturage bagaragaza akarengane kabo, baribaza uburyo bakurwa mu butaka mu gihe bari banafitanye urubanza ruzasomwa ku itariki 4 Gicurasi 2021, ibyo bakabifata nk’akarengane ari naho bahera basaba kurenganurwa.

Bavuga ko ari akarengane bagiriwe
Bavuga ko ari akarengane bagiriwe

Mu kumenya icyo Manene Ladislas wabaguriye ubwo butaka avuga kuri icyo kibazo cyo kuba yaraguze ubutaka buto agatwara n’ahataragurishijwe, yavuze mu magambo make ati “Mubaze abayobozi nibo babikoze babasinyisha ibyo batazi barangije baza kubasohora mu nzu zabo, nta kindi nakongeraho twe twaravuze byaranze igisigaye ni amategeko, naho ibyo twavuga ntacyo byamara”.

Nzabanita Jean Claude wakoze amasezerano y’ubugure ati “Njye nari mpari bagurisha nanjye ndi mu bagabo, bagurishije agace gatoya kagurwa na Manene, mu guhindura igipapuro cy’ubutaka barabahinjaritse kubera ko batazi gusoma, mu bagabo ndimo uyu muryango urarengana kubasohora bakabashyira ku gasozi ni ikibazo, bakwiriye ubutabera ntabwo ari byo rwose, abaturage twabisubiramo byose turabizi”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yirinda kugira icyo abivugaho.

Kugeza ubu iyo miryango yamaze kwirukanwa mu nzu zabo, aho bazirindishije abasekirite nyuma yo kuzikuramo imiryango yose n’amadirishya, ubu abo baturage bakaba bakomeje kunyagirirwa hanze.

Ubuyobozi nibwemera kugira icyo buvuga kuri iki kibazo turabagezaho icyemezo cyafashwe kuri iyo miryango ikomeje kunyagirirwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse bamyarwanda murigusoma iyinkuru iyimiryango yararenganye nirenganurwe rwose tuzinezako dufite démocratie habeho kurenganurwa

Habarurema aimable yanditse ku itariki ya: 20-03-2021  →  Musubize

Ntibyoroshye, gusa abaturage byaba ntakobisa barenganuwe kuko niba inkuru uko mwayanditse ariko iri, uwashatse guhuguza nawe yakabaye akurikiranwa na RIB kuko ni igisuma. ese birashoboka ko umuntu yakwanga gusohoka munzu yagurishije?

xavier yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

ESE guceceka kwabayobozi bikemura iki iyo umuntu witwako ashizwe imibereho myiza yabaturage akarebera ibikorwa nkibi biba kubaturage bari munshingano ze yarangiza akanga kugira icyo abivugaho ibi biba bikwiye ko Anita yeguzwa kuko ntacyo aba amariye abaturage nigihugu bamwizeye kd icyerekanako ari akarengane Niko bavuzeko urukiko rutari rwagasomye umwanzuro about bayobozi Bose bakurikiranwe na RIB kko birumvikanako harimo akarengane gaherekejwe nubuyobozi

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka