Muhanga: Urukiko rwanzuye ko Dushimumuremyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwiba no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akomeza gukurikiranwa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho kuri ibyo byaha akurikiranweho.

Dushimumuremyi wambaye umwenda irimo ibara ritukura ku rukenyerero, arafungwa iminsi 30
Dushimumuremyi wambaye umwenda irimo ibara ritukura ku rukenyerero, arafungwa iminsi 30

Ni imyanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, mu rubanza rwasomewe mu ruhame kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, aho rushingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha, rusanga Dushimumuremyi agomba gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hakigorwa iperereza.

Muri iyo myanzuro, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwasanze ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma Dushimumuremyi ashinjwa icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no kwiyitirira inzego.

Rusanga Dushimumuremyi Fulgence hari impamvu zikomeye zimushinja ibyaha byo kwiba amabuye y’agaciro, akoresheje intwaro zitandukanye, urugomo no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Iyi ngingo ya kabiri ihura n’iy’ubushinjacyaha bwari bwashingiyeho mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ryo ku wa 14 Mutarama 2025, aho bwari bwagaragarije Urukiko ko Dushimumuremyi, mu bihe bitandukanye yayoboye udutsiko tw’abagizi ba nabi, batera mu birombe bya EMITRA Mining Ltd, bakubita banakomeretsa abasekirite ba Kampani baniba amabuye y’agaciro.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko abarega bashinja Dushimumuremyi kwiba amabuye y’agaciro no kwangiza ibikoresho bitandukanye bya Kampani ya EMITRA, bifite agaciro k’asaga Miliyoni 160Frw.

Ibyo byashingiweho Ubushinjacyaha busabira Dushimumuremyi gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo bukomeze iperereza afunze kuko arekuwe yakomeza kubangamira umudendezo w’abaturage.

Nyuma yo gusuzuma ingingo z’ubushinjacyaha, no kumva imyiregurire ya Dushimumuremyi, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rusanga hari impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, zatumye Urukiko rufata umwanzuro w’uko Fulgence Dushimumuremyi akomeza gukurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo, icyo cyemezo kikaba kijuririrwa bitarenze iminsi itanu, urubanza rumaze gusomwa.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Yasabiwe gufungwa iminsi 30 kubera urugomo n’ubujura ashinjwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka