Muhanga: Yasabiwe gufungwa iminsi 30 kubera urugomo n’ubujura ashinjwa

Dushimumuremyi Fulgence uherutse gutabwa muri yombi, kubera ibikorwa ashinjwa byo kubangamira umudendezo wa rubanda, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyo byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Dushimumuremyi wambaye umwenda irimo ibara ritukura ku rukenyerero, ubwo yagezwaga mu Rukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye
Dushimumuremyi wambaye umwenda irimo ibara ritukura ku rukenyerero, ubwo yagezwaga mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye

Ni ibyaha byiyongereyeho icyo kwiba amabuye y’agaciro, no kwangiza ibikoresho bya Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya EMITRA Mining Ltd, byose bibarirwa muri Miliyoni zisaga 160Frw.

Dushimumuremyi waburanye afite n’umwunganira mu mategeko, mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, aregwa kandi kwiba hakoreshejwe intwaro, gukoresha ibikangisho no kwiyitirira inzego z’Umutekano.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dushimumuremyi Fulgence yakoze ubujura bwitwaje intwaro, ku itariki 09 n’iya 10 Ukuboza 2024, ubwe n’abandi bahebyi bacukura mu buryo butemewe n’amategeko, bateye mu butaka bwa EMITRA Mining Ltd, bagakubita bakanavuna abakozi bayo, bakiha n’uburenganzira bwo gucukura muri ubwo butaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwo Dushimumuremyi wiyise Komando, yakomeje kubuza umutekano ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akangiza akaniba iyi Kompanyi.

Ashinjwa gucukura nta ruhushya akabikora akoresheje ibitero by’abantu, kandi bigakorwa bitwaje intwaro za gakondo, nk’uko abatangabuhamya babajijwe basubije ubushinjacyaha, dore ko n’inzego z’Umutekano zagerageje gukumira urwo rugomo, bikananirana kugeza ubwo zifashe umwanzuro wo kumusanga aho yari yihishe zikamuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko raporo zitandukanye zagiye zikorwa n’inzego z’ibanze kugera ku Karere n’inzego zishinzwe umutekano zigashyirwa hamwe, ziri mu bishingirwaho busabira Dushimumuremyi gukurikiranwa afunze, kandi ko izo raporo z’izo nzego zigaragaza ko uregwa ari mu gatsiko k’abakora ubucukuzi butemewe bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, imipanga, amacumu, amahiri n’ibisongo.

Umushinjacyaha agaragaza ko Dushimumuremyi ari we ukuriye ako gatsiko, akaba asabirwa gukurikiranwa afunze, nka bumwe mu buryo bwiza bwatuma adakomeza guhungabanya umutekano wa rubanda, kandi ko aramutse afunguwe atakongera kubonekera igihe, kandi ibyo byaha yakoze yakongera kubisubukura, dore ko kuva yafatwa abaturage ngo ubu batekanye.

Ku cyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, ubushinjacyaha bwagaragaje ko buri gihe Dushimumuremyi aba ari kumwe n’itsinda ayoboye ry’abahebyi, gusa ngo iryo tsinda ntiriramenyekana amazina yaryo, n’ubwo hari amakuru avuga ko ryitwa ‘Abahuje umugambi’, kandi ko hagikorwa iperereza.

Dushimumuremyi ahakana ibyaha byose aregwa kuko ngo nta muntu wigeze umubona atera aho hantu, kandi nta muntu wigeze abiregera, kandi ko nta raporo y’ubuyobozi bigeze babona.

Umushinjacyaha avuga ko niba izo raporo ataraziboneka yazerekwa, kuko uregwa atashatse kubona ibimenyetso nkana.

Dushimumuremyi n’umwunganira mu mategeko basabye ko yarekurwa, kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho bumurega, kuko ngo ibyo bwagaragaje bifitanye isano n’ikibazo EMITRA ifitanye na Ndagijimana Callixte na we uhafite ubutaka, bityo kumufunga bikaba byaba ari ukumukanda.

Agira ati "Ndasaba ko mwandenganura mukoresheje ubushishozi kuko ndarengana, njyewe ubutaka nacukuyemo ni ubwa Ndagijimana Callixte muragiriye, njyewe nirukana abaje gucukura ku ngufu kuko Ndagijimana ntawe uhari, ni njyewe uharinda, yaratubwiye ngo ducukure".

Uwunganira Dushimumuremyi yagaragarije Urukiko ko umukiriya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko umushinjacyaha asobanura ko nta mategeko yirengagijwe.

Ubushinjacyaha busobanura ko kuba uregwa yari afunguwe mu kigo cy’inzererezi (Transit centre), byatewe n’uko uwo muntu yajujubije rubanda kandi byakozwe n’inzego z’Umutekano, nyuma y’uko inzego zimaze gukorana, zashyikirije RIB ibimenyetso ngo itangire iperereza, bityo ko akwiye kuba afunzwe by’agateganyo kugira ngo atange ituze muri rubanda.

Urubanza rwa Dushimumuremyi Fulgence ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2024, saa tanu za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka