Kigali: Urubanza rw’ukekwaho kwica umwana amushyize mu kidomoro cy’amazi rwongeye gusubikwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023 rwasubitse ku nshuro ya kabiri, urubanza rw’umugore ukurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yari abereye mukase rwabaye mu ntangiriro za 2022.

Mukanzabarushimana akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umwana yari abereye mukase
Mukanzabarushimana akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana yari abereye mukase

Ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Mukanzabarushimana Marie Chantal akaba yarabanaga mu rugo na nyakwigendera, Akeza Rutiyomba Elisie wari ufite imyaka itanu, akaba yari amubereye mukase.

Ku itariki ya 14 Mutarama 2022 nibwo nyakwigendera Akeza yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye aho bari batuye mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe ho muri Kicukiro.

Nyuma uyu mugore yaje gutabwa muri yombi kuko iperereza ry’ibanze ryagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma bikekwa ko ashobora kuba afite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Urupfu rw'uyu mwana rwababaje benshi
Urupfu rw’uyu mwana rwababaje benshi

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyanditse ko mu iburanisha ryabaye ku itariki ya 9 Gashyantare 2023, umucamanza yategetse ko urubanza rusubikwa nyuma y’uko uregwa abisabye kugira ngo abanze abone undi umwunganira mu mategeko.

Uregwa ntabwo yari yitabiriye iburanisha imbonankubone kuko yakoreshaga ikoranabuhanga rya ‘Skype’. Icyakora, uwari usanzwe amwunganira mu mategeko we yari mu rukiko aho iburanisha ryaberaga. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko adashobora gukomeza kunganira umukiriya we kuko hari ibyo bumvikanye bitubahirijwe gusa ntiyagaragaje ibyo bitubahirijwe ibyo ari byo.

Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana uregwa niba ashobora gukomeza adafite umwunganira, avuga ko adashobora gukomeza nta mwunganizi ahubwo asaba ko urubanza rusubikwa.

Ubushinjacyaha bwemeje ko urubanza rusubikwa kugeza ku itariki ya 18 Mata 2023, busobanura ko uregwa afite uburenganzira bwo kugira umwunganira mu gihe cy’iburanisha.

Mu iburanisha riheruka ryabaye ku itariki ya 7 Ukuboza 2022 na bwo urubanza rwarasubitswe ubwo hari hateganyijwe gutangira iburanisha mu mizi. Uregwa yari yitabye urukiko ariko umwunganira mu mategeko na bwo ntiyaboneka bituma abwira abacamanza ko atiteguye kuburana atunganiwe.

Mu iburanisha ryabaye ku ya 27 Mutarama 2022, ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso byerekana ko uregwa yapanze urupfu rwa Akeza, harimo n’ibishingiye ku makuru yatanzwe n’wari umukozi we wo mu rugo wavuze ko uyu wari nyirabuja yamutumye inshuro nyinshi ku maduka kugira ngo abashe kugumana na nyakwigendera bonyine mu rugo.

Umushinjacyaha kandi yari yavuze ko bafite andi makuru ko Mukanzabarushimana yari afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mibanire ye n’abandi bagore babyaranye. Gusa Mukanzabarushimana avuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rwa Akeza ngo kuko icyo gihe ruba na we yari mu bitaro bityo ko nta ho ahuriye na byo.

Akeza Rutiyomba Elisie yavutse kuri Agathe Niragire na Florian Rutiyomba ariko batarashyingiranywe. Nyuma yaje kurererwa kwa se na mukase Mukanzabarushimana Marie Chantal ari na ho yaje yaje kuburira ubuzima.

Kigali: Urupfu rw’umwana bivugwa ko yaguye mu mazi rwababaje benshi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka