
Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byemewe n’urukiko, ndetse no kuba ataragerageje gutoroka cyangwa ngo yange kwitaba ubushinjacyaha.
Dr Habumugisha azajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, ariko ntabwo rwatanze igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.
Isomwa ry’urubanza ryabaye urega n’uregwa bose nta n’umwe wari uhari, kandi icyemezo cyafashwe n’urukiko ntabwo kijuririrwa.
Dr Habumugisha ufite ubucuruzi burimo na televiziyo yitwa Goodrich, ashinjwa gukubita, gutuka Kamali Diane wamukoreraga ndetse no kumwangiriza telefone.
Kamali Diane yari yaratanze ikirego kirimo kuburanwa n’ubushinjacyaha gusa.
Uyu mwali yabanje kuregera Perezida wa Repubulika ko atigeze ahabwa ubutabera nyuma y’amezi abiri yari amaze agejeje ikirego ku Rwego rw’ubugenzacyaha(RIB).
Urubanza rwageze mu rukiko nyuma y’aho Perezida Kagame amwijeje ko inzego zibishizwe zizakurikirana icyo kibazo.
Inkuru bijyanye:
Urubanza ruregwamo Dr Habumugisha wa Goodrich rwasubitswe
Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa
Perezida Kagame yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umukoresha
Ohereza igitekerezo
|
yooooo iyo ukize uba ukize koko n,iyo ufunzwe urataha