Yakatiwe gufungwa imyaka 5 nyuma yo kwica umugore we

Ntawera Alphonse wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kwemerera urukiko icyaha cyo kwica umugore we.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa 23 Gashyantare 2016 ahabereye icyaha mu Kagari ka Rwesero, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwavuze ko impamvu yo kugabanya igihano kuri Ntawera ari uko yakoze icyaha habanje kubaho ubushotoranyi.

Ntawera yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu muri gereza nyuma yo kwemera icyaha cyo kwica umugore we.
Ntawera yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu muri gereza nyuma yo kwemera icyaha cyo kwica umugore we.

Mu rubanza rwaburanishijwe tariki 3 Gashyantare 2016, Ntawera yemereye imbere y’urukiko n’imbere y’abaturage icyaha cyo kwica umugore we mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2016.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu gihanishwa uwishe uwo bashakanye.

Mu bushishozi bw’urukiko, ngo rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu rugendeye ku ngingo zinyuranye ziri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Hagendewe ku ngingo ya 142 yo muri iki gitabo, ivuga ko uwica uwo bashakanye ahanishwa igifungo cya burundu, habaye inyoroshyacyaha nk’uko ingongo ya 71 n’iya 73 zibivuga.

Ingingo ya 71 igira iti “Umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko uwakoze icyaha yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite.”

Ingingo ya 73 ijyanye n’ibihano mu gihe cy’ubusembure, ivuga ko ibihano ku byaha bigabanywa iyo uwabikoze yasembuwe.

Isomwa ry'urubanza ryabereye mu ruhame rw'abaturage, aho icyaha cyabereye.
Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame rw’abaturage, aho icyaha cyabereye.

Hagendewe ku buhamya bw’abaturanyi, ukwiregura kwa Ntawera n’ingingo ya 71 n’iya 73, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Ntawera imyaka itanu y’igifungo ku bwo kwica umugore we, ariko amwica nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe na nyakwigendera.

Mu ijoro ryabayemo ubwo bwicanyi, ngo bari biriwe basangirira mu kabari, bwije umugabo arataha naho umugore asigara mu kabari.

Umugore ngo yatashye mu ma saa tanu z’ijoro, yinjiye mu rugo yuka inabi umugabo ari na ko amukubita. Mu kwitabara, umugabo ngo yeguye umuhoro aramutema, biviramo umugore urupfu.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko imyifatire ya nyakwigendera yari igayitse kuko atahaga umugabo agahenge kandi ngo yirirwaga mu businzi n’indi myifatire bita igayitse.

Umugabo we ngo yitwaraga neza ku buryo akenshi yemeraga akarara mu gasozi ahunga umugore.

Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, bamwe mu baturanyi bavuze ko icyo gihano gikwiye kuko yihaniye, abandi basaba ko yafungurwa akajya kurera abana be batanu barimo kwandagara.

Nyuma y'urubanza, abaturage bigishijwe ko bakwiriye kwirinda amakimbirane mu miryango.
Nyuma y’urubanza, abaturage bigishijwe ko bakwiriye kwirinda amakimbirane mu miryango.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka