Uturere twaciwe 18,826,907Frw kubera kutubahiriza uburenganzira bw’Abakozi
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) Sebagabo Muhire Barnabé, yatangaje ko uturere twatsinzwe imanza 4 ducibwa 18,826,907Frw kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Yabitangarije mu nama ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo yayigezagho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2024-2025, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026.
Utwo turere ni Kayonza kaciwe 1,260,000frw, Gatsibo 6,648,080frw, Gisagara 10,668,827frw, Gicumbi 250,000frw.
Ati “Uturere 10 twaburanye imanza 15 n’abakozi 16, imanza utwo turere twatsinze ni 11 bituma inkiko ziduhesha amafaranga y’igihembo cy’Avoka, ikurikirana rubanza n’indishyi angana na 4,000,000frw. Uturere twatsinzwe imanza 4 ducibwa amafaranga 18,826,907frw agizwe n’indishyi zingana na 9,499,218frw naho 9,327,689frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi”.
Sebagabo yagragaje ko hari ibindi bigo 6 byaburanye imanza 14 n’Abakozi 14, imanza ibyo Bigo byatsinze ni 12 bituma inkiko zibihesha amafaranga y’igihembo cya Avoka n’ikurikirana rubanza angana na 1,840,000frw. Ibigo 3 byatsinzwe imanza 2 zaburanywe n’abakozi 2, bituma bicibwa indishyi ingana na 5,352,580frw.
Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC), iy’Ubuzima (MINISANTE), iy’abakozi ba Leta (MIFOTRA) n’y’Ingabo (MINADEF), zose uko ari 4 zaburanye n’abakozi 11 mu manza 6, muri izo manza izo Minisiteri zatsinze 4 zaburanyemo n’abakozi 9, bituma inkiko zizihesha amafaranga y’igihembo cy’Avoka, n’ikurikirana rubanza angana na 1,510,000Frw.
Minisiteri zatsinzwe imanza 2 zaburanye n’abakozi 2 bituma zicibwa 7,265,942frw. Muri ayo mafaranga indishyi zingana na 2,820,000frw naho 4,445,942frw yari uburenganzira bw’abakozi inzego zategetswe gutanga.
Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic byaburanye n’abakozi 4 mu manza 4, muri izo manza Kaminuza y’u Rwanda yatsinze imanza 3, Urukiko rwemeza ko igomba guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 850,000. Ishuri rikuru rikaba ryaratsinzwe mu rubanza 1, ritegekwa kwishyura uwaritsinze amafaranga 14,993,100 muri yo hakaba harimo indishyi zingana na 12,996,000Frw na 1,997,100Frw y’uburenganzira bw’umukozi ryategetswe gutanga.
Sebagabo yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu mwaka wa 2023/2024 Leta yaciwe amafaranga angana na Miliyoni 46,438,529, akaba ari make ugereranyije n’impuzandengo y’ayo yaciwe mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2017 kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024.
Isesengura rigaragaza nanone ko umwaka wa 2023/2024, amafaranga Inzego za Leta zatsindiye yagabanutse kuko zatsindiye 8,200,000Frw mu gihe mu mwaka wabanje zari zatsindiye 13,294,725Frw, naho ayo zaciwe yariyongereye kuko mu mwaka wa 2023/2024 zaciwe 46,438,529Frw mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2022/2023 zari zaciwe 38,404,878Frw.
Ati “Abakozi bagiye mu nkiko nyuma yo kugeza ubujurire bwabo muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, ikabufataho imyanzuro ariko ntishyirwe mu bikorwa bigatuma Leta ishorwa mu manza igatsindwa”.
Aha ni naho yagaragaje ko kutubahiriza imyanzuro ya Komisiyo bituma Leta ishorwa mu manza zitari ngombwa bikayiteza igihombo, by’umwihariko mu mwaka wa 2023-2024 amafaranga Leta yaciwe yariyongereye ugereranyije no mu myaka 2 yabanje.
Muri iri sesengura hagaragaye ko hari abakozi batahawe uburenganzira bwabo ku gihe, abandi bafatiwe ibyemezo binyuranyije n’amategeko ajyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta bigatuma baregera Inkiko.
Inama Komisiyo itanga nyuma yo gukora isesengura no kugaragaza igihombo Leta iterwa n’uko Abakozi ba Leta baba bacunzwe nabi, hari ingamba zikwiye gufatwa, abakozi bireba bashinzwe kuyobora abandi bagaragayeho kutubahiriza amategeko agenga Imicungire y’Abakozi ba Leta, bakwiye gukurikiranwa hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko abagenga.
Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta wahatikiriye, Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera No 002/M.J/ AG/15 yo ku wa 01/10/2015, agena uburyo bwo gukurikirana abakozi bateza Leta igihombo, agomba gushyirwa mu bikorwa n’Inzego za Leta bireba.
Mu rwego rwo gukumira igihombo Leta ikomeje guterwa n’ibyemezo bitubahirije amategeko bifatirwa abakozi, Komisiyo irajya inama isaba MIFOTRA na MINIJUST ko bashyiraho uburyo bwanditse kandi bunoze, butuma bitewe n’imiterere y’imyanzuro yafashwe n’Abayobozi, inzego zajya zirinda gukomeza mu manza, ahubwo zikajya mu nzira y’ubwumvikane haba mbere cyangwa mu nama ntegura rubanza, ku buryo aho bibaye ngombwa ibibazo byavutse byakemurwa hatiyambajwe inkiko.
MINIJUST ikwiye gukora ubukangurambaga ku Nzego za Leta ku byiza by‘inzira y’ubwumvikane (Mediation), uko bihagaze mu bijyanye n’umurimo mu Nzego za Leta, n’ingaruka zo kutitabira ubwumvikane igihe bigaragara ko hari ibura ry’ibimenyetso cyangwa amakosa yabaye mu ifatwa ry’ibyemezo.
MIFOTRA yakongera ubukangurambaga yibutsa Inzego zose za Leta kubahiriza amategeko mu ifatwa ry’ibyemezo bireba abakozi no gusubiza ubusabe n’ubujurire bw’abakozi mu gihe giteganywa n’amategeko.
Komisiyo izakomeza gukangurira Inzego za Leta kubahiriza amategeko agenga imucungire y’abakozi ba Leta, guhugura abakozi ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga ndetse n‘abagize Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu kazi ku bijyanye no gusesengura ubujurire, gukusanya no kubika ibimenyetso no kujya inama yubahirije amategeko.
Nyuma yo kumurikirwa ibikubiye muri iyi Raporo ku bijyanye n’imanza zateje igihombo Leta Abadepite batanze ibitekerezo bitandukanye basaba ko hajyaho uburyo bwo kunoza imikorere ndetse hakubahirizwa uburenganzira bw’abakozi.
Depite Mukabalisa Germaine avuga ko nubwo hari aho byagaragaye ko Leta hari imanza yatsinze ndetse bagahabwa indishyi, ko byatumye igwa mu gihombo.
Ati “Numva habaho kubahiriza amategeko hagati y’umukoresha n’umukozi kugira ngo birinde ko Leta yagwa mu gihombo, biturutse ku makosa aba yakozwe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|