Umwanzuro ku ifungurwa rya Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba na Sgt Kabayiza uzafatwa kuwa kabiri

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwamenyesheje ko Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sergent (Sgt) Kabayiza Francois bazagaruka kumva umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ryabo, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha saa cyenda tariki 30/09/2014.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa gatanu tariki 26/09/2014 nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwumvise impande zombi: ubushinjacyaha n’abaregwa.

Brig Gen Frank Rusagara araregwa kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, aho ngo yagendaga abikwirakwiza mu bantu batandukanye; gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi w’igihugu, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, kuko ngo atari akiri mu gisirikare.

Mu kwiregura kwe, Brig Gen Rusagara yunganiwe na Me Ntambara, yabwiye urukiko ko atagombye gushinjwa kwamamaza cyangwa gukwirakwiza amagambo yangisha ubutegetsi rubanda, mu gihe ngo abo yayabwiraga ari bamwe mu nshuti ze atari rubanda. Ngo byari kwitwa gukwirakwiza cyangwa kwamamaza ibihuha iyo akoresha inama abaturage, akabivuga mu mbwirwaruhame.

Umwunganira yakomeje asobanura ko Brig Gen Rusagara atagomba guhamwa no gusebya Leta ari Umuyobozi kuko ngo ibyo yaba yaravuze byabaye nyuma yo gusezererwa agashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru no gukurwa ku bujyanama bwa ambasaderi mu Bwongereza; ariko ko gutunga intwaro byo ngo yari abyemerewe nk’umusirikare wari ukeneye ubwirinzi.

Col Tom Byabagamba (wambaye gisirikare) na Brig Gen Frank Rusagara (wambaye imyenda y'icyatsi) n'ababunganira mu rukiko kuri uyu wa gatanu.
Col Tom Byabagamba (wambaye gisirikare) na Brig Gen Frank Rusagara (wambaye imyenda y’icyatsi) n’ababunganira mu rukiko kuri uyu wa gatanu.

Col Tom Byabagamba we aregwa guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha kuko ngo yahishe imbunda ebyiri yazaniwe na Sgt Kabayiza azikuye kwa Brig Gen Frank Rusagara; kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage Leta, hamwe no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi.

Yireguye avuga ko kwakira izo mbunda byari mu bubasha ahabwa n’amategeko nk’umusirikare, ndetse ko amagambo yasohotse mu binyamakuru asebya Leta ngo atari we wayavuze ahubwo ko ari aya ba nyiri kuyandika.

Sgt Kabayiza uregwa ubufatanyacyaha mu guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha, kuko ngo yavanye imbunda kwa Brig Gen Rusagara akazijyana kwa Col Byabagamba; yemera ko icyo gikorwa yagikoze, ariko ngo nticyagombye kwitwa icyaha kuko yashakaga kuzigeza ku babishinzwe zikareka kwandagara mu rugo rw’umuntu udahari wari ugiye gufungwa.

Abunganira abaregwa basobanura ko izo mbunda ngo zitahishwe, kuko abazifatanwe biyemerera ko bazitanze ku bashinzwe umutekano nta kwinangira kubayeho, ngo bigeze aho hakorwa isakwa mu ngo zabo.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa kuba bafunzwe by’agateganyo (iminsi 30) kugirango bubanze busoze iperereza, bukurikije ko ngo ari abasirikare bakuru banabaye abantu bakomeye mu buyobozi bw’igihugu, ndetse ngo ibyo bakoraga ntibyabagwiririye; ariko abaregwa bo bakagaragaza ko nta mpamvu ikomeye basanga ngo igomba gutuma bafungwa.

Brig Gen Frank Rusagara hamwe na Sgt Kabayiza wari umushoferi we, bavuga ko bafashwe bagafungwa binyuranyije n’amategeko, ndetse bakaba babwiye urukiko ko barwaye.

Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba na Sgt Kabayiza bari bajuririye icyemezo cyo kubaburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo tariki ya 10/9/2014, ariko bongeye kurugarukamo, nyuma y’uko batsindiwe mu Rukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe, tariki 17/09/2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka